Clarisse Karasira yongeye kwibutsa iminsi ibura ngo yibaruke imfura ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y'umuhungu bizwi nka (Baby Shower)

Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi ntahwema kugaragaza imbamutima ze umunsi k'uwundi nk'umuntu ugiye kwitwa umubyeyi.

Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w'Imana ndetse n'Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa ko hasigaye iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w'Imana n'Igihugu ndetse ko indirimbo yamuhimbiye yo habura amasaha make ngo igere hanze.

Mu butumwa yagize ati" Turabarira iminsi ku ntoki ngo tukwakire Gikomangoma,umwuzukuru w'Imana n'igihugu. Turabarira amasaha ku ntoki ngo indirimbo ihebuje wahimbiwe isakare muri rubanda.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yongeye-kwibutsa-iminsi-ibura-kugirngo-yibaruke-imfura-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)