DJ w'Umunyarwanda yabwiwe ko asigaje iminsi 90 yo kubaho asaba ikintu rikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyu musore w'imyaka 23 yabitangaje nyuma yo kubwirwa n'abaganga bamukurikirana ko indwara ya Kanseri y'Ingoto amaze imyaka 3 arwaye izamuhitana mu gihe kitageze ku minsi 90.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Dizzo yavuze ko nyuma yo kubwirwa ko asigaje iminsi itagera kuri 90 ngo ave ku isi, yifuje gutaha akaba yanavanga umuziki nka rimwe asezera abakunzi be batazongera ku mubona.

Yagize ati'Urukukndo maze igihe ngaragarizwa rwanyongereye imbaraga no gukomera ku bwonko n'intekerezo. Nsigaranye icyifuzo kimwe cyonyine mbere y'uko mfa, icyo cyifuzo ni ugupfira mu gihugu navukiyemo, Ndashaka kumara iminsi yanjye ya nyuma mu Rwanda'

Agitangaza ibi, abantu batandukanye bagiye bakusanya inkunga yo kumufasha kugaruka mu Rwanda nk'icyifuzo cye cya nyuma aho kugeza ubu agera kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda amaze gushyirwa mu kigega cyo kumufasha kuzuza icyifuzo cye cya nyuma.

Ushobora nawe kumufasha kuzuza inzozi ze zo kumara iminsi asigaje ku Isi mu gihugu cye cy'amavuko.

https://www.gofundme.com/f/help-dj-dizzo-on-his-final-journey-to-rwanda?utm_campaign=p_cp+share-sheet&utm_medium=chat&utm_source=whatsApp



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/DJ-w-Umunyarwanda-yabwiwe-ko-asigaje-iminsi-90-yo-kubaho-asaba-ikintu-rikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)