Dr Iyamuremye yagaragaje uko amashyaka yabaye umuyoboro w'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 20 Gicurasi 2020, ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi b'Inama y'Igihugu ishinzwe Iterambere, CND [Conseil National de Development], bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Inzibutso za Jenoside aho itsinda rimwe ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ryasuye urwa Kigali ruri ku Gisozi mu gihe irindi ryasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Izi ntumwa za rubanda zasuye inzibutso, zunamira inzirakarengane ziruhukiyemo zinashyira indabo ku mva. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi b'imitwe yombi, Dr Iyamuremye Augustin na Mukabalisa Donathile.

Umuyobozi w'Ihuriro rihuriwemo n'Abasenateri n'Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n'ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Ntidendereza William, yavuze ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati 'Twebwe nk'abakozi bo muri Sena, twibuke ariko twubaka n'ubumwe bw'Abanyarwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko hagomba kugaragara icyo gikorwa cyo kwibuka ariko tunubaka ubumwe. Dukwiriye no kwibuka tuzirikana ko tugomba gukorana neza, dusenyera umugozi umwe.'

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko iyo umuntu arebye mu myaka 28 ishize, ubona ari mike cyane kuko ku babaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abahigwaga bayibona ari nk'ibyabaye ejo.

Ati 'Bigenda binagaragara ko uko imyaka ihita kwibuka biremera, ndetse no mu myaka ya za 1996, abavugaga ko kwibuka bitabareba, nabo basigaye bavuga ko hari ibikomere bafite.'

Ubusanzwe CND ari nayo yari Inteko Ishinga Amategeko mbere ya Jenoside, mu gihe cya 1994, hari igice kimwe cyabagamo Ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari zirinze Abanyapolitiki b'uyu muryango, mu gihe hari ikindi gice cyakorerwagamo n'abakozi ba CND.

Dr Iyamuremye yavuze ko Jenoside ari umushinga wa politiki, utegurwa, igihe kikazagera ugashyirwa mu bikorwa.

Ati 'Iyo gahunda rero iba ishingiye kuri politiki kuko ntabwo ushobora kwicara wowe uri umuturage ngo uyitegure, ahubwo itegurwa n'Abanyapolitiki baba bagamije kwigizayo igice kimwe cy'abantu. Kugira ngo ibyo bishoboke, abo bantu cyangwa ubwo bwoko runaka babagerekaho icyaha, kandi mu buryo bwa politiki bigasa nk'aho bahamijwe icyaha.'

Yakomeje agira ati 'Binagera aho abo bantu nabo bakumva ko ahari hari icyaha bakoze. Ibyo ni ko byagenze mu Rwanda, Abatutsi bageze aho bakeka ko bakoze icyaha. Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, ukabambura ubumuntu ariko nyuma hakaza kubaho gutegura uko bazabatsemba, ababiteguye icyo gihe banategura uko bazabihakana.'

Dr Iyamuremye yavuze ko amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'uruhererakane rw'ingengabitekerezo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakoloni bajya kuva mu Rwanda, basize babibye amacakubiri mu Banyarwanda ariko nabo bayasamira hejuru.

Perezida wa Sena yavuze ko mu myaka ya 1957, abantu bari bazi ubwenge bari batangiye gutekereza uko igihugu cyabona ubwigenge, icyo gihe Ababiligi nabo bari barimo gutekereza kugabanyamo ibice Abanyarwanda.

Muri za 1990 amashyaka yo mu Rwanda yarengaga 17, iyo usomye amateka usanga hari atatu yari akomeye, Paremuhutu, MDR, APROSOMA na UNAR. Ariko hari n'andi mashyaka abantu batajya banabwirwa.

Muri ayo mashyaka Dr Iyamuremye yavuzemo ayari ashingiye ku Batwa, Abakiga, Abahutu n'andi menshi ariko yose yari yubakiye ku gutanya Abanyarwanda aho kugira ngo abahuze.

Ati 'Abantu barahagurutse babonye agahenge, abazungu bavuze bati mushobora kwishyira hamwe, abantu bari barize, bagatekereza, turi Abanya-Gisaka, turi Abahutu, turi Abakiga cyangwa Abatwa, urumva ko abantu bari bacitsemo ibice.'

Yakomeje agira ati 'Mu mateka yacu amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'urwo ruhererekane rw'ingengabitekerezo rushyira Jenoside.'

'Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, kubambura ubumuntu, kubateza abandi, kubatoteza, gutegura uko bazatsembwa, kubatsemba, hanyuma hakazabaho kuyihakana.'

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye imbuto yeze ku giti cy'imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura, uhereye mu gihe cy'ubukoloni no kuri republika ya Mbere n'iya Kabiri.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile, yavuze ko kwibukira hamwe nk'Abayobozi n'Abanyapolitiki bahagarariye abaturage, bifite icyo bisobanuye, cyane kubera uruhare abategetsi bo muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri n'abo muri Guverinoma yiyise iy'Abatabazi bagiye bagira mu mateka mabi yaranze u Rwanda.

Ati 'Umwanya nk'uyu ni uwo gushimira abayobozi bitwaye neza bagahangana kandi bakanga kwihanganira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bikanabaviramo kwicwa. Ubwo butwari bukwiye gukomeza kutubera urugero umunsi ku wundi.'

Depite Mukabalisa yagaragaje ko Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abakozi bishimira kandi baterwa ishema n'uko bakorera umunsi ku wundi ahantu hari Ingoro igaragaza amateka yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohora Igihugu.

Ati 'Nubwo igihugu cyacu cyasenyutse kigahinduka umuyonga, twishimira intambwe Abanyarwanda tumaze gutera mu kubaka ubumwe bwacu n'ubufatanye bwacu twese mu guteza igihugu cyacu imbere.'

Abazwi bari abakozi ba CND bazize Jenoside ni Gashagaza Jean Pierre, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.

Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi b'Inteko Ishinga Amategeko basobanuriwe uruhare rw'imitwe ya Politike yagize muri Jenoside
Perezida wa Sena y'u Rwanda yasabye Abanyapolitiki kugira imigenzereze itandukanye n'iy'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside
Perezida wa Ibuka, Nkuranga Alphonse yasabye Abagize Inteko gushyira ingufu mu gusaba ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside kubafata bakaryozwa ibyo bakoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-iyamuremye-yagaragaje-uko-amashyaka-yabaye-umuyoboro-w-ingengabitekerezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)