Umukuru w'igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yaraye atangije amahugurwa ya gisirikare agamije kwigisha imyitwarire n'imigenzereze iranga umusirikare nyawe.
Perezidansi yatangaje ko yafashe ikemezo kihuta cyo guhugura amatsinda ya gisirikare mu gihugu kubera imyitrwarire ihabanye n'umwuga ikunze kuranga bamwe mubasirikare b'igihugu.
Atangiza aya mahugurwa adasnzwe, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko igihe ari iki ngo bashyire akadomo ku bikorwa bitiza umurindi ubwicanyi n'ubuhotozi bwibasira abaturage bacu.
Tshisekedi yakomeje yamagana imigirire yise idahwitse y'ingabo ze FARDC zikihuza n'imitwe yitwaje intwaro itemewe, bakarwanya indi mitwe nayo itemewe nko M23
Akomeza avuga ko kwitwara muri ubwo buryo ntaho bitaniye no kuzimya umuriro umenamo amavuta!
Félix Tshisekedi avuze ibi nyuma y'iminsi ine gusa imitwe igera kuri ine yiyemeje gushyira intwaro hasi ikihuza n'igisirikare cya FARDC , amasezerano yasinyiwe muri kivu y'amajyaruguru.
Perezida wa Congo akomeje kugaragaza imbara mu kubaka kinyamwuga igisirikare cye FARDC, kandi birasa naho atiteguye gutezuka kuri iyi ntego.
Ubwe yivugiye ko mu mateka ya RDC igisirikare kitigeze kibona ubushobozi nk'ubwo gihabwa ubu, bityo rero ngo n'umusaruro ugomba kugaragarira buri wese.