Gahunda y'umunsi wa 28 wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda irakomeza guhera uyu munsi akinwa imikino y'umunsi wa 28, APR FC na Kiyovu Sports zihanganiyue igikombe imikino yazo iri ku wa Mbere.

Ni umunsi ugiye gukinwa mbere y'uko shampiyona ihagarara maze abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bakitabira ubutumire, ikazasubukura nyuma y'umukino wa Senegal uzakinwa tariki ya 7 Kamena.

Muri rusange uyu munsi hari imikino ibiri harimo uwo AS Kigali ikina na Bugesera FC, ni mu gihe ku munsi w'ejo Rayon Sports izakina na Etincelles.

Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi, APR FC izasura Gorilla FC mu gihe Kiyovu Sports izaba yakiriye ikipe ya Etoile del'Est.

Kugeza ubu urutonde ruyobowe na APR FC na Kiyovu Sports zifite amanota 60, Rayon Sports ifite 44 AS Kigali ikagira 42 ni mu gihe Mukura VS ifite 41.

Gicumbi FC isa n'iyamaze kumanuka ni yo ya nyuma n'amanota 18, imbere yayo hari Etoile del'Est na Rutsiro zifite 26, Gorilla FC 29, Bugesera FC na Gasogi United zifite 30.

Gahunda yose y'umunsi wa 28

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022

AS Kigali vs Bugesera FC
Espoir FC vs Marines

Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022

Gasogi United vs Musanze
Rayon Sports vs Etincelles
Rutsiro FC vs Police FC

Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022

Mukura VS vs Gicumbi
Kiyovu Sports vs Etoile del'Est
Gorilla FC vs APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-umunsi-wa-28-wa-shampiyona

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)