Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bateguye iki gitaramo bafitanye indirimbo bise 'Buri munsi', "Hano ku Isi" n'izindi zitandukanye. Bafitanye isano rya hafi dore ko buri umwe ari mubyara w'undi, hejuru y'ibyo bakaba ari n'inshuti z'akadasohoka. Iyo umwe yateguye igitaramo, mugenzi we amufasha bimurimo wese. Barahuza cyane muri byinshi ndetse barenda no gusa ku isura ku buryo hari abacyeka ko baba ari impanga. Ubumwe n'isano bafitanye ni byo bikunze kubasunikira ku gukorana imishinga itandukanye mu muziki.
Gentil Misigaro ni umuhanzi, umwanditsi w'umuhanga akaba n'umu Producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo "Buri munsi", "Biratungana", "Umbereye maso" Ft Nice Ndatabaye n'izindi. Kuwa 10/03/2019 yakoreye mu Rwanda igitaramo kitazibagirana mu mateka ya Gospel cyitwa 'Hari Imbaraga Rwanda Tour'. Adrien Misigaro yatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo "Ntacyo nzaba" yakoranye na Meddy na "Nkwite nde" yakoranye na The Ben yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ubu, akunzwe cyane mu ndirimbo "Nyibutsa" Ft Miss Dusa, "Nzagerayo" n'izindi.
Mu mwaka wa 2020, Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda.com ko igitaramo 'The Each One Reach One Concert' bagombaga gukora tariki 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n'abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.
Ati 'Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abantu bose turi gukorana kugira ngo umuntu umwe arebe uko yafasha mugenzi we. Kuko ikibazo cy'ibiyobyabwenge kiri ahantu henshi mu rubyiruko, mu banyeshuri ariko usanga abantu benshi batabasha kugaragara ngo tubashe kubafasha.' Iki gitaramo cyaje guhagarikwa n'itangazo ry'Umujyi wa Kigali ryasohotse mbere y'amasaha macye ngo kibe mu kwirinda Covid-19 yari imaze kugera mu Rwanda.
Kuri ubu iki gitaramo cyamaze gusubukurwa, kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia tariki 03/07/2022. Iki gitaramo bagiye guhuriramo i Kigali, kiri mu bitaramo bya mbere bigiye kubera mu Rwanda nyuma y'uko Leta ikomoreye ibikorwa by'imyidagaduro na Siporo. Ku mugoroba w'uyu wa Gatantatu tariki 28/05/2022 ni bwo Gentil Misigaro na Adrien Misigaro batangaje ko basubukuye igitaramo cyabo cyahagaritswe mu 2020 kubera Covid-19.
Gentil na Adrien bateguje igitaramo gikomeye bagiye gukorera i Kigali
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko bishimye cyane kuba basubukuye iki gitaramo. Igitaramo cyabo cyahagaritswe cyabateye igihombo gikomeye dore ko cyahagaritswe ku munota wa nyuma bituma bahomba arenga Miliyon 14 Frw. Ubu, bari kubyinira ku rukoma kuko basubukuye igitaramo cyabo. Ati: "Tunejejwe cyane no kuba iki gitaramo kigiye kongera gusubukurwa i Kigali. Twateguye Concert mbere ya Covid-19, irahagarikwa kubera impamvu za Covid-19, ubu tukaba twongeye kugira andi mahirwe yo kuyisubukura nyuma y'imyaka 2".
Arakomeza avuga ko iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kizarangwa n'amashimwe ku bw'uburinzi bw'Imana muri iki gihe gisharira cya Covid-19 isi iri kwigobotora nubwo itarabona intsinzi ya burundu kuri iki cyorezo. Gentil Misigaro ati "Bisobanuye ko nubwo Abanyarwanda ndetse n'isi yose banyuze mu bintu bitoroshye muri yo myaka 2, hariho kandi n'impamvu yo gushimira Imana yashoboye kuturinda, ikanaha ubwenge abayobozi n'inzobere mu by'ubuzima bwo gukumira iki cyorezo n'ubwo bitari byoroshye".
Yavuze ku ruhisho bazaniye abanya-Kigali, ati "'Package' twari dufitiye abantu muri 2020, hari ibizahindukamo harimo nka Venue aho igitaramo kizabera, abatumirwa ndetse hiyongereyemo n'izindi ndirimbo nshya. Tuzaba turi kumwe kandi n'umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga cyane mu gutunganya Sound mu ma 'Live Concert'. Ndetse n'umuvugabutumwa akaba n'umuyobozi w'Itorero BelPres ryo muri Seattle WA, muri Amerika, Dr.Scott Dudley".
Adrien na Gentil barangamiye igitaramo gikomeye bagiye gukorera i Kigali
InyaRwanda.com yabajije Gentil Misigaro impamvu adaherutse gukorana indirimbo na Adrien Misigaro dore ko hashize imyaka itatu bari kugaragara gusa bari kumwe mu bitaramo mu gihe mbere bakoranaga indirimbo kenshi gashoboka - nibura buri mwaka - bakoranaga indirimbo. Ati "Ntiduheruka gukorana indirimbo na Adrien, ntabwo ari uko twashwanye, gusa njye kuba ntuye muri Canada nawe agatura muri USA natwe iyi myaka ibiri ishize imipaka yacu yari ifunze n'igihe twabitekerejeho ntibyashoboraga gukunda."
Yavuze ko basubukuye iki gitaramo kubera ko abantu benshi bakumbuye kongera gutaramira Imana, ndetse n'abakunzi babo benshi bakaba bakomeje kubibasaba cyane. Ati "Tumaze iminsi dukora ibitaramo muri Amerika ndetse no muri Canada, abantu bari bakumbuye kwongera gusohoka ndetse no guhimbaza Imana. Twakomeje no kwakira ubutumire mu bakunzi bacu benshi bari mu Rwanda bityo rero bituma dutegura gusubukura Each one reach one concert itarashoboye kuba muri 2020".
Gentil Misigaro yavuze ko igitaramo "Each one reach one" bagiye gukorera kuri Canal Olympia kizaba kirimo udushya tudasanzwe turimo n'impano yihariye bageneye buri muntu wese uzagura itike yo kucyijyamo. Aragira ati: "Iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia, Abakunzi bacu kuri iyi nshuro twashoboye kubatekerezaho ku buryo muri buri tike hazaba harimo impano ishimishije tuzayibamenyesha vuba aha".
Adrien Misigaro ategerejwe i Kigali
Gentil Misigaro ategerejwe i Kigali
Adrien Misigaro niwe washinze umuryango Melody of New Hope Ministry
Gentil Misigaro akunzwe cyane mu ndirimbo "Biratungana"
Adrien yari yambariye Gentil ku munsi w'ubukwe bwe
Igitaramo Gentil yakoreye i Kigali mu 2019 cyakoze ku mitima ya benshi barimo na Apotre Masasu
Adrien na Gentil bateguje igitaramo gikomeye mu Rwanda
REBA HANO "BURI MUNSI" YA GENTIL MISIGARO FT ADRIEN MISIGARO