Gicumbi: Abagore 937 bahuguwe ku buhinzi bwa kawa no kuyitunganya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye aho iyi koperative ikorera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Muko akagari ka Cyamuhinda Umudugudu wa Rwamitembe.

Aya mahugurwa yari agamije kwagura ubumenyi bw'aba bagore mu bijyanye no guhinga, gutunganya kawa ndetse no kongera umusaruro wayo byose bigakorwa mu buryo bwa kinyamwuga babifashijwemo n'abafashamyumvire batoranijwe kandi bagahugurwa n'amakoperative afatanyije na Sustainable Growers Rwanda.

Aya mahugurwa yateguwe kandi ashyirwa mu bikorwa n'Umuryango udaharanira inyungu Uteza Imbere Abahinzi b'Abagore ba kawa ukanateza imbere umusaruro wayo mu Rwanda (Sustainable Growers Rwanda) uterwa inkunga na Bloomberg Philanthropies ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB).

Umuhango wo gutanga ibi byemezo by'amahugurwa wari witabiriwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bwa Women for Women Rwanda, Ubuyobozi bwa Sustainable Growers ndetse n'aba bagore basoje aya mahugurwa.

Muri uyu muhango kandi ababaye indashikirwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishishijwe bahawe ibihembo bitandukanye binyuze muri gahunda yiswe 'Wakoze neza Muhinzi' harimo ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho byo gufasha mu gutunganya ikawa, ndetse n'amatungo magufi n'inka imwe.

Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bahinzi bitabiriye zimwe muri gahunda za Leta zirimo kugira ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri, kugira umurima w'igikoni no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu gihe bahabwaga aya mahugurwa.

Mu gutanga ibihembo hakurikijwe amanota ya buri tsinda ndetse na buri muhinzi ku giti cye hanyuma abahinzi bahitamo ibikoresho bifuza hagendewe ku rutonde rw'ibikoresho byari biteganijwe.

Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers, Christine Condo, yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, avuga ko kuba yarashakiye umuterankunga abahinzi b'ikawa byatumye ubuzima bwa benshi buhindukira.

Yagize ati "Muri iyi gahunda abahinzi ba kawa bahawe amahugurwa atandukanye harimo guhinga, kubagara, gusasira, gukata, gukoresha ifumbire y'imborera, gukoresha inyongeramusaruro no gusarura kawa yeze neza no kuyigeza ku nganda ku gihe ndetse no kuyitunganyiriza ku ruganda.'

Yaboneyeho no gusaba ko ibyagezweho byakomeza gusigasirwa bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe, anasaba ko bakomeza gukurikiranwa n'inzego zibifite mu nshingano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gicumbi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Kirenga Moses, Yashimiye Sustainable Growers ku mahugurwa imaze umwaka iha aba bagore bo mu Mudugudu wa Rwamitembe ndetse n'ibihembo batanze.

Yagize ati "Ndashimira Women for Women ndetse na Sustainable Growers ku bufatanye bwa hafi bagirana n'ibigo bitandukanye no kwimakaza umuco wo guteza imbere umugore w'Umunyarwanda. Ndashimira na none ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda butuma ibi bikorwa byose bibaho kubw'inyungu z'abaturage."

Yibukije abari aho ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu mu Rwanda bityo aboneraho gusaba ko aba bahuguwe bashyira mu bikorwa ibyo bahawe kuko byababyariramo iterambere ryabo n'imiryango yabo.

Umubyeyi w'imyaka 65 wahoze aca inshuro kugira ngo abeho, Ancilla Kantarama, yavuze ko uyu muryango waje kumushyira muri koperative unamufasha mu kwihugura mu bijyanye no gutunganya kawa ubu akaba abikora nk'umwuga umutunze.

Uyu mubyeyi yahawe igihembo cya matola nk'umwe m ubakurikije ibyo bahuguwemo ndetse bakanubahiriza gahunda za Leta.

Undi mubyeyi ubarizwa muri koperative ya Mayogi ihinga ikanatunganya ikawa, Bapfakurera Immaculée, yavuze ko yari asanzwe ahinga kawa mbere ariko nyuma y'aho Sustainable Growers itangiye kubahugura imikorere ye yahindutse.

Yavuze ko mbere umusaruro wari muke ndetse ko hari n'ubwo yahombaga ariko ubu akaba yeza kawa nziza y'umwimerere ndetse itubutse nyuma yo gutangira kuyitaho mu buryo bwa kinyamwuga abifashijwemo n'amahugurwa bamaze amezi 12 bahabwa.

Ibihembo byatanzwe byari bigizwe n'inka 1, ihene 167, ipompo 5, matola 77, ibitenge 192, amasuka 30, majagu 108, ibikoresho byifashishwa mu kovomerera ibihingwa 46, amaradiyo 53, inkweto za bote 136, telefoni zigendanwa 131. Ibi byose bifite agaciro kangana na miliyoni 18frw.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibyemezo by'amahugurwa n'ibihembo ku bahinzi ba kawa kizakomereza mu turere twa Gakenye, Kayonza, Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke uyu muryango ukoreramo.

Kuva mu mwaka wa 2014, Umuryango Sustainable Growers Rwanda ukorera mu turere 13 tw'igihugu bagashyigikira amakoperative 77, inganda zoza zigatunganya kawa 25, ugatera inkunga abahinzi b'ikawa ibihumbi 38.

Abagore bagize koperative ya Mayogi bashimira Sustainable Growers ku bw'iterambere yabagejejeho
Abari aho bagize umwanya wo gusogongera kuri kawa yateguwe n'aba bagore bo muri koperative ya Mayogi
Abari aho basusurukijwe n'itorero rigizwe n'ababarizwa muri koperative ya Mayogi
Bahawe impamyabumenyi z'uko barangije amahugurwa
Uwahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo yahawe inka
Umuyobozi wa Women for Women Rwanda yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers Rwanda, Christine Condo, yasabye abahuguwe gusigasira ibyagezweho bifashishije ubumenyi bahawe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, yashimiye Sustainable Growers ku ruhare igira mu iterambere ry'abagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abagore-937-bahuguwe-ku-buhinzi-bwa-kawa-no-kuyitunganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)