Hateguwe amarushanwa yo gushushanya n'ibiganiro mpaka kuri CHOGM - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya marushanwa azaba ari mu byiciro bibiri, icya mbere cyo gukora igishushanyo kigaruka ku nsanganyamatsiko za CHOGM kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza yo mu Rwanda.

Icya kabiri kijyanye n'ibiganiro mpaka kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Aha hazatoranywe amashuri azagenda ahagararira buri ntara.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard yavuze ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri kumenya byinshi kuri Commonwealth ndetse n'inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira.

Ati 'Iri rushanwa ryo gushushanya riri mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri kumenya uyu muryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza no kuri iyi nama ya CHOGM tuzakira. Twasanze ari byiza ko n'abanyeshuri nabo bagira uruhare mu kwitegura iyo nama.'

Yakomeje avuga ko muri uku gushushanya, umwana azakora igishushanyo kigaragaza uko yumva Commonwealth n'indangagaciro zayo.

Ati 'Bagomba gushushanya igishushanyo kimwe kijyanye n'indangagaciro za Commonwealth zirimo imibereho myiza, ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no kurengera ibidukikije. Ni ugukora igishushanyo kijyanye n'uko babyumva, iyo umwana atekereje uyu muryango n'indangagaciro zawo we abona iki?'

Ibishushanyo bya mbere 30 bizatsinda (bizaba bihagarariye buri karere) bizamurikwa mu nama ya CHOGM izabera i Kigali. Aya marushanwa azahera ku rwego rw'ikigo, abatsinze bakomeze ku murenge, hatoranywemo abajya ku rwego rw'akarere n'urw'Igihugu.

Uretse aya marushanwa agenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza, hari n'ikindi cyiciro cy'amarushanwa y'ibiganiro mpaka azaba agenewe abo mu mashuri yisumbuye.

Twagirayezu Gaspard avuga kuri aya marushanwa yagize ati 'Ni amarushanwa yo mu mashuri yisumbuye ariko ntabwo azabera mu mashuri yose, tuzakorana na iDebate, aho tuzahitamo abanyeshuri 54 bavuye mu mashuri yo mu ntara zose kandi bazaba bahagarariye buri gihugu kiri muri commonwealth.'

Ibiganiro mpaka bazakora bizaba bifite imiterere imeze nk'iy'inama ya CHOGM, uko abayobozi baganira ku bibazo n'ibisubizo biri muri uyu muryango niko n'abana nabo bazaba baganira.

Kugeza ubu amashuri abanza n'ayisumbuye yamaze kohererezwa imfashanyigisho zizakoresha mu guha abanyeshuri ubumenyi kuri Commonwealth ndetse n'inyungu u Rwanda ruzagira mu kwakira CHOGM.

Aya marushanwa agenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'abo mu yisumbuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hateguwe-amarushanwa-yo-gushushanya-n-ibiganiro-mpaka-kuri-chogm

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)