Babivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.
Mu byo aba banyonzi bishimira bagezeho harimo kuba barabashije kwigurira ishyamba n'umurima by'asaga miliyoni 9 Frw.
Habyarimana Théophile yavuze ko yatangiye umwuga wo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu 1996 kandi amaze kugera kuri byinshi birimo inzu yubatse, ashaka umugore ndetse akaba yoroye n'amatungo.
Yishimira ko mbere koperative yabo yari iyobowe nabi ariko nyuma yaho batoye komite nshya, hari byinshi imaze kubagezaho muri rusange.
Yagize ati 'Mbere twamaze imyaka irenga 10 tuyobowe na komite itagira ibikorwa itugezaho ariko mu mwaka umwe tumaranye n'iyi komite nshya tumaze kwigurira ishyamba n'umurima kandi turabyishimiye dukomeje iterambere. Kuri uyu munsi w'umurimo ndishimye kandi twese twishimiye kuza kureba ibikorwa by'iterambere bya koperative yacu.'
Uwizerwa Mafubo Liberatha na we yavuze ko imiyoborere myiza basigaye bafite muri koperative yabo yabafashije gukora neza kandi bishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito.
Ati 'Ubu mbasha kubona mituweli, isabune n'ibyo kurya mbikesha igare kandi nkaba nshimira ubuyobozi bwadufashije gushyiraho komite ituyoboye neza kuko murabona ko mu mwaka umwe ibyo imaze kutugezaho kandi twaramaze imyaka irenga 10 nta bikorwa bifatika tugeraho kubera imiyoborere yari mibi.'
Abanyonzi baganiriye na IGIHE bose bahuriza ku byiza byo kuba muri koperative, bagasaba bagenzi babo na bo kugira umuco wo gukorera hamwe ariko bakita ku kwitorera abayobozi beza bazaharanira iterambere rusange nta munyamuryango basize inyuma.
Habyarimana Emmanuel ati 'Abantu bataba muri koperative ndabakangurira kuyizamo kuko hari benshi babonye turi gukora neza baraza dukorera hamwe.'
Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, Umurerwa Emerance, yavuze ko bagihabwa inshingano z'ubuyobozi bashyize ingufu mu gukemura ibibazo birimo amadeni no guha abanyonzi nimero, bakurikizaho kubatoza kuzigama kugira ngo bagere ku iterambere.
Ati 'Twasanze umunyamuryango atagira umugabane shingiro none ubu mu mwaka umwe tumaze, imibare itwereka ko buri munyamuryango mu bantu 600 afite uw'ibihumbi 17 Frw. Ikindi ni uko twicara tukajya inama y'ibikorwa tugomba gukora biduteza imbere.'
Mu mitungo bamaze kugura harimo ishyamba ry'asaga miliyoni 2 Frw ndetse n'isambu y'asaga miliyoni 7 Frw.
Bagaragaje imbogamizi bagifite
Zimwe mu mbogamizi bagifite bifuza gukurirwaho ni ukutagira ahantu hahagije baparika amagare.
Indi mbogamizi bafite ni uko abenshi muri bo bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19 kibateza ubukene, mu gihe batakoraga bagurisha amagare yabo ku buryo kuri ubu ayo bakoresha bisaba kuyakodesha.
Umurerwa ati 'Dufite aho guparika amagare hakeya ku buryo tubashije kubona henshi twakwinjiza umusaruro bikarushaho kuba byiza. Ikindi ni uko dukeneye abaterankunga badufasha kubona amagare.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, ashingiye ku iterambere koperative Intumwa za Huye iri kugenda igeraho kubera imiyoborere myiza, yasabye n'abandi kugira umuco wo gukorera hamwe.
Ati 'Kuba bakorera hamwe ni byo bizatuma no kwizigama bishoboka bagere ku iterambere bifuza kandi bateze imbere n'igihugu cyacu.'
Yabijeje ko imbogamizi bahura na zo bazakomeza gufashwa kuzikuraho nk'uko byagenze mu kubafasha gushyiraho ubuyobozi bwa koperative bwiza.
Umunsi Mpuzamaganga w'Umurimo muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti "Ahazaza h'Umurimo, Intego dusangiye."