Umwijima ni rumwe mu ngingo zifatiye runini ubuzima bwa muntu, ndetse rugira uruhare ntagereranywa mu mikorere y'ubumubiri muri rusange. Ni byiza kumenya ikomerere y'uru rugingo no kumenya uko warurinda kwangirika cyangwa se gufatwa n'uburwayi.
-
Guhora wumva wacitse intege kandi urushye
Guhora unaniwe cg wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy'umwijima ukora nabi. Umwijima niwo uhindura ibyo turya imbaraga umubiri witabaza mu gukora imirimo ya buri munsi.
Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.
-
Guhinduka kw'ibara ry'inkari
Iyo utanyweye amazi ibara ry'inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy'uko umwijima ufite ikibazo.
Guhinduka kw'ibara ry'inkari biterwa n'uko umusemburo wa bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso, umwijima ntubashe kuyisohora ubinyujije mu mpyiko.
Gusa inkari zishobora guhindura ibara bitewe n'imiti ya antibiyotike uri kunywa, kuba hari enzymes ubura, umubiri udafite amazi ahagije, gufata inyongera za vitamin B, ubwandu bw'umuyoboro w'inkari cyangwa ibindi bibazo mu mpyiko.
Niba ubona inkari zawe zihorana ibara ridasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukamenya ikibitera.
-
Uruhu rutangira gusa umuhondo
Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by'uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n'uruhu byose bisa umuhondo.
Ibara ry'umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.
Bilirubin igira ibara ry'umuhondo, yikora mu gihe umwijima uri gushwanyuza uturemangingo dutukura tw'amaraso dushaje. Ubusanzwe umwijima ufite ubushobozi bwo kuyikiza, kimwe n'uturemangingo dushaje. Iyo umwijima utagikora neza, bilirubin iba nyinshi mu maraso nuko bikagaragarira ku ruhu rusa umuhondo.
Nuramuka ubonye uruhu rwawe rutangiye guhindura ibara ntuzazuyaze, uzagane kwa muganga.
-
Kubura ubushake bwo kurya
Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n'impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy'uko umwijima wawe wibasiwe n'indwara ikomeye nka hepatite cyangwa impyiko zitagikora neza.
Abarwayi b'umwijima kubera kutabasha gukora igikoma (bile) kitabazwa mu igogorwa batakaza ubushake bwo kurya. Bile ifasha koroshya no gucagagura ibyo urya binini nk'ibinure kugira ngo bibashe guca mu gifu neza. Iyo ibiryo bitagogowe neza, bitera kubura appetit no gutakaza ibiro cyane.
-
Iseseme no kuruka
Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy'uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.
Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.
Nuramuka utangiye kumva iseseme cyangwa kuruka nta yindi mpamvu ibitera nko kuba utwite, isereri, ugenda mu modoka cg ubwato, cg se atari ikibazo cy'ibiryo wariye uzihutire kugana kwa muganga wisuzumishe.
-
Ibibazo mu rwungano ngogozi
Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k'umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry'ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk'ibinure no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.
Iyo umwijima utagishoboye gukora aka kazi neza, utangira kugira ibibazo nk'impiswi n'igogorwa rikorwa nabi (indigestion).
Umwijima utabasha kugogora neza, bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk'utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n'inzoga n'izindi ndwara zibasira amara.
-
Kubyimba mu ngingo Â
Kwangirika k'umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Indwara zibasira umwijima zishobora gutera impinduka mu buryo amatembabuzi n'ibindi binyabutabire bikorwa.
Igihe imisemburo itaringaniye mu mubiri , impyiko kimwe n'umwijima bitangira gukora nabi.
Igihe cyose ubona ibirenge bitangiye kubyimba bitari bisanzwe wagana kwa muganga, hakamenyekana impamvu.
Ibyo wakora mu kurinda umwijima wawe kwangirika
- Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
- Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n'icyinzari
- Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamine C, kuko arinda kwangirika k'umwijima
- Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
- Ugomba kwirinda kunywa itabi. Soma hano inama zagufasha kureka itabi
- Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n'ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
- Niba urwaye diyabete , gerageza kugira ibipimo bikwiriye by'isukari mu maraso.
@Umuti H
Â
The post Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/29/ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umwijima-wawe-urimo-kwangirika/