Ibimenyetso byakwereka ko isukari yabaye nyin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuribwa mu gifu, umunaniro udasobanutse cyangwa kwihagarika kenshi bishobora rimwe na rimwe kuba ikimenyetso cy'isukari nyinshi mu mubiri. Ubuvuzi n'ubushakashatsi byerekanye ko gufata ibiryo birimo isukari ari ngombwa mu kubaka amagufwa n'imitsi bizima, iyo bifashwe uko bikwiye. Isukari n'ubwo ari kimwe mu bifasha umubiri gukora neza, gusa ishobora no kwangiza mugihe imaze kuba nyinshi mu mubiri.

Urubuga Healthline rutanga inama z'ubuzima, rwerekanye ibimenyetso byerekana ko isukari yamaze kuba nyinshi mu mubiri:

1. Umuvuduko ukabije w'amaraso

Ubushakashatsi bwerekanye ko kugira umuvuduko ukabije w'amaraso bishobora kuba bifitanye isano cyane n'isukari nyinshi mu maraso. Bituma habaho kwirundanya gukabije kwa glucose, ishobora gukwirakwira mu mubiri byoroshye.

2. Kubabara hamwe ku mubiri

N'ubwo ububabare mu mubiri bushobora kuba bufitanye isano n'ibindi bintu byinshi nk'ingaruka zikomoka ku bidukikije, imyaka, guhangayika, malariya cyangwa umuriro, ubushakashatsi bwerekanye kandi ububabare bw'imitsi nk'ikimenyetso cy'isukari ikabije mu mubiri. Kugira isukari nyinshi mu mubiri nabyo bitera guhora ufite ububabare mu mubiri.

3. Kubabara amenyo cyangwa ibibazo by'amenyo

Kubabara kw'amenyo no kubora kwayo, ni kimwe mu bimenyetso bigaragara byerekana ko ufata isukari nyinshi. Nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko kubabara amenyo bishobora guterwa nibindi bintu birimo imyaka, isuku nke yo mu kanwa, gukomeretsa amenyo, indwara zo mu kanwa. Iyo ibiryo birimo isukari biribwa hanyuma bigasigara byafashe ku menyo, ibi birangira byangije amenyo bikayaviramo uburwayi bwayo.

4. Iyo wumva isukari idahagije mubyo uba uri gufungura

Iyo uri kumva ibyo uri gufata bidafite isukari ihagije, byerekana ko ari ikimenyetso cy'uko  wabaswe n'isukari. Kugira ubushake bwo gukoresha isukari nyinshi mu cyayi, ice cream, pizza, yogurt cyangwa ibiryo byose birimo isukari ukaba ukunda kubyibandaho cyane, bigaragaza ko ari ukunywa isukari nyinshi mu mubiri wawe, ukwiye kugabanya gufata aya mafunguro arimo isukari nyinshi kuko byangiza umubiri wawe.

5. Umwuma

Kugira umwuma cyangwa gushaka kunywa amazi buri kanya, nabyo ni ikimenyetso kigaragaza ko isukari yabaye nyinshi mu mubiri.

6. Gushaka kwihagarika cyane

Gushaka kwihagarika buri kanya nabyo ni ikindi kimenyetso cy'impuruza, cyerekana ko isukari yabaye nyinshi mu mubiri cyane cyane iyo wihagarika inkari zifite ibara ry'umuhondo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116834/ibimenyetso-byakwereka-ko-isukari-yabaye-nyinshi-mu-mubiri-wawe-116834.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)