Iby'ingenzi ku myiteguro ikomeye imaze gukorwa mbere ya CHOGM izabera i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubigerageza mu 2020 no mu 2021 bikanga kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID-19, ubu icyizere kiri hejuru cyane ko guhera ku wa 20-26 Kamena, abantu baturutse mu bihugu 54 bazaba bakoraniye i Kigali.

Mu buryo buhita bwumvikana, ni amahirwe yo kwinjiza agatubutse kuko bazakenera aho barara, ibyo kurya n'ibindi bashobora gukenera guhaha.

Harimo n'amasezerano y'ubucuruzi n'ishoramari ashobora gusinyirwa mu biganiro bijyanye n'iyi nama.

Ibyo ariko bizajyana no kuba imihanda myinshi ishobora kuzafungwa cyangwa guhindurirwa ibyerekezo, ubwo abayobozi bazaba bajya cyangwa bava kuri hoteli zabo cyangwa ahabera inama.

Ibyo bigatuma hakenerwa imihanda myinshi yafasha abantu kugera aho bagiye, batifashishije ya yindi izaba inyuramo abanyacyubahiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 gitera, hari byinshi byari bimaze gukorwa mu kwitegura iyi nama.

Hari haranateganyijwe miliyari 10,5 Frw zo gukoreshwa mu bikorwa remezo birimo kwagura imihanda n'ibibuga by'indege.

Ati 'Muri rusange tumaze gukoresha hafi miliyoni 4,7$ (miliyari zirenga 4 Frw), tubona rero tumaze kwitegura ku rwego rushimishije."

Eng Uwase yabigarutse ari kuri Televiziyo Rwanda.

Ikibuga cy'indege cyarateguwe

Eng Uwase yatangaje ko imyiteguro yakozwe guhera ku Kibuga cy'Indege aho abayobozi bazururukira kugera aho bazarara.

Ati "Twahereye ku gutegura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, aho abantu binjirira n'aho basohokera twarahaguye mu buryo bugaragara, n'aho indege ziparika ubwazo, indege zirenga 50."

Imihanda

Uvuye ku kibuga cy'indege, Eng Uwase yavuze ko umuvundo n'uruhurirane rw'imodoka bishobora kubabaho cyane cyane nk'iyo habaye inama nkuru nk'iyi.

Icyakora ngo Guverioma yashyize imbaraga mu kwagura imihanda isanzwe no guhanga imishya.

Eng Uwase ati "Hafi ya yose yaruzuye - imihanda umunani ari byo bilometero 12 birenga, hari n'indi mihanda icyenda minini [irimo kubakwa], navuze umwe wa Sonatubes-Gahanga ubu ugeze kuri 96% yo kuzura, hari n'indi mihanda uwo mu Itunda ugeze kuri 70% kurenga, yose izaba yuzuye mbere ya CHOGM. Imyinshi iteganyijwe kuzura mu mpera z'uku kwezi, ariko kandi imbaraga zizakomeza gushyirwamo."

Bijyanye n'uburyo indege nyinshi zizaba zururukira i Kanombe, bamwe mu bazagira ikibazo cy'imihanda ni nk'abatuye mu bice bya Masaka, Kabuga, Gasogi n'ahandi hagana Iburasirazuba. Impamvu ni uko umuhanda ugera ku kibuga cy'indege uzaba ufunzwe.

Eng Uwase yavuze ko hari nk'umuhanda wa Nyarutarama na Contrôle Technique ukagera ku Kimironko n'indi iyunganira, ishobora kwifashishwa n'abantu bajya mu mujyi rwagati cyangwa i Nyabugogo.

Mu bice bya Kabeza, Rubirizi n'ahandi, hari umuhanda uca mu Itunda uhura n'uva i Kanombe, ushobora kwifashishwa.

Eng Uwase ati "Uzuzura, ugeze hafi 70%, ni ibintu byihuta ku buryo tuzawukora tukawurangiza."

"Ariko hari n'umuhanda na wo ukwiye gukoreshwa cyane uca mu bice bya Kabeza uvuye ahahoze Alpha Palace hotel, hari n'undi uturuka muri Niboye, mu by'ukuri iyo mihanda ikoreshejwe neza yatugeza aho tugiye."

Yavuze ko mbere ya CHOGM iyo mihanda izamenyekanishwa, ikarushaho kwifashishwa, cyane ko mu bayikenera harimo abajya gutanga serivisi nko kwakira abashyitsi.

Hoteli bazararamo

Umuyobozi w'ihuriro ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'abikorera mu Rwanda, Frank Mugisha, yashimangiye ko nta mpungenge z'uko abantu u Rwanda ruzakira bagira ibibazo by'aho bazarara.

Ati "Muri Kigali tubara ibyumba bigera ku 8000, iyi nama izazana abantu hagati ya 5000-6000, ibyo rero biragaragara ko mu by'ukuri umujyi turiteguye, aho bazarara hahagije harahari."

Uretse abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bategerejwe i Kigali, harimo n'abakirwa mu buryo bwa cyami, harimo nka Prince Charles wo mu Bwongereza. Eswatini iyoborwa n'Umwami Mswati III na yo iba muri Commonwealth.

Mugisha yavuze ko inzego nyinshi zirimo gukorana, kuko hari nk'ubwo umuyobozi umwe ashobora gusaba hoteli nk'ebyiri wenyine, bitewe n'itsinda bazaba bari kumwe.

Ati "Hari gahunda iri gukorwa, uku kwezi kuzagera hagati yamaze kunonosorwa, aho tumenya ngo nk'umwami wa Eswatini arashaka ibyumba 70 ariko azabonaho wenda 15 abandi bajye aha n'aha, kandi bigakorwa mu buryo bunonosoye, bw'ikoranabuhanga."

"Ntazagire ngo ashake aha, asange [hafashwe], hari n'izindi nama zizahuza abikorera, z'abayobozi b'urubyiruko, nanone no kumenya ngo nihehe abazitabira iyi nama [bazaba bari], niba ari i Rusororo, ni izihe hoteli zihegereye? Ibyo byose gahunda irahari kandi irakorwa mu buryo bunoze."

Serivisi muri hoteli

Mugisha yavuze ko bamaze iminsi bazana mu Rwanda inzobere mpuzamahanga, zigahugura abakora muri za hoteli.

Ni impuguke ngo zirimo gufasha mu gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'igikoni, guha amafunguro n'ibinyobwa abagana hoteli, abashoferi n'abandi.

Yakomeje ati "Muri aya mezi abiri twafashaga ba bandi bashinzwe amaserivisi, kugira ngo twongere tubahugure, tuzana impuguke zo hirya no hino, ba batetsi bamenyereye gutekera abaperezida ku Isi mu bihugu bitandukanye baza aha, bahura na ba ba shefu bacu, abaseriva imivinyo, hari ikintu cyakozwe gikomeye."

Ayo mahugurwa kandi ngo ahuzwa n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inzu zikikije imihanda

Mu buryo bwo kwitegura, Eng Uwase yavuze ko abantu batuye ku mihanda babashije kuvugurura inzu zabo, kandi byakozwe neza.

Ati "Imihanda migari abafite ibipangu, aho ngaho babaye nk'ababyubaka neza, benshi barabikoze, hari abo twagiye dufatanya nko ku muhanda ngira ngo mugenda mubona ku mihanda imwe n'imwe nko ku muhanda ujya ku kibuga cy'indege [i Kanombe]."

"Hari no gusiga irangi, abakora ibikorwa by'ubucuruzi bakagerageza gukora ku buryo hasa neza, henshi twarabifatanyije kandi byagenze neza."

Yavuze ko abatarabikora nabo bakwiye kubyihutisha.

Imijyi yunganira Kigali

Uretse mu Mujyi wa Kigali, Eng Uwase yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa mu mijyi y'ubukerarugendo nka Musanze, hanozwa imikorere y'amahoteli n'ibibuga by'indege bihaboneka.

Ati "Ni ukugira ngo ba mukerarugendo baza bifuza no gutwarwa wenda n'indege, bazagire aho bashyikira. Mvuze Musanze ariko na Rubavu ni umujyi twashoyemo imari ifatika, ndetse n'indi mijyi ifatika."

"Nka Rusizi twujujeyo hoteli y'inyenyeri enye ya Kivu Marina Bay, mu Burasirazuba nka Nyagatare mu zi ko hari Hotel Epic, ariko igikomeye cyane ni serivisi kuko ntabwo twereka abantu ko dufite inyubako nziza, ariko ibikorerwayo bidafatika."

Imodoka zizatwara abantu

Mu kwitegura abashyitsi kandi, u Rwanda rwanateganyije uburyo bazakora ingendo baba bajya kuri hoteli cyangwa ahazabera inama n'ibindi bikorwa bizajyana nayo.

Eng Uwase ati "Dufite kompanyi z'ubucuruzi dukorana zifitanye amasezerano na leta, ziteguye rugikubita, zitegura imodoka zose zizakenerwa kugira ngo tubashe gutwara abashyitsi bacu, cyane cyane abashyitsi baje barangaje ibihugu byabo imbere."

"Ariko kandi twanakoze ku buryo na bya bihugu bizaza bitugenderera bigira nka lisiti y'abandi bantu cyangwa izindi kompanyi, bashakayo imodoka kandi bagafashwa mu buryo bwihuse."

Gusa yavuze ko basabye ko abashoferi barushaho guhugurwa, haba mu myitwarire ikwiye, indimi n'ibindi.

Kurimbisha umujyi

Mu bikorwa remezo birimo kwitabwaho harimo no kuba umujyi ugiye guhabwa amatara abona neza, ajyanye n'igihe. Iyo ngo ni gahunda y'igihe kirambye.

Eng Uwase yakomeje ati "Ariko noneho by'umwihariko kubera inama dufite, mu Mujyi wa Kigali hari ibilometero birenga 50 turi gukora, kugira ngo icyo gihe koko tuzakore inama byose byaka kandi neza.'

Ibyo bikajyana n'amatara y'imitako agenda ashyirwa mu masangano y'imihanda, muri Car Free Zone n'ahandi.

Yavuze ko mu bijyanye n'amashanyarazi, Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) cyakoze isuzuma ku miyoboro yose, umurongo ku wundi, harebwa niba imeze neza.

Ati "Yagiye aho dukura amashanyarazi mu bigo biyatunganya ireba ko nta kibazo kizaba, yewe ndetse dukora no ku buryo dukora icyo twita 'black start', mbese tukazimya ibintu byose bagatangira nk'aho nta gihari, ngo turebe ko nabyo babishobora."

No mu bijyanye n'amazi hakozwe igenzura, nubwo mu minsi ishize amazi yabuze muri Kigali yose kubera ibiza byari byaciye itiyo.

Eng Uwase yavuze ko ubusanzwe amazi atunganyirizwa mu nganda akohererezwa abaturage, ariko ananyura mu bigega.

Ati "Ibigega 21 bimaze kuzura byiyongera ku bigega twari dufite Mujyi wa Kigali, muri gahunda twari dufite yo kuvugurura imiyoboro. Ubwo rero duteganya ko byegera iyo nama tuzabyuzuza [amazi], ku buryo n'iyo haba ikibazo icyo ari cyose rwose bitahita biba ikibazo gikomeye ku nama."

Ibyo ngo ni gahunda ihoraho, ku buryo intambwe zirimo guterwa zidateze gusubira inyuma.

Uyu muhanda urimo kubakwa ahazwi nka Kicukiro Centre uzaba ari uwa mbere uteye utya mu gihugu
Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali cyaravuguruwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-ku-myiteguro-ikomeye-imaze-gukorwa-mbere-ya-chogm-izabera-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)