Mu gihugu cya Nigeria haravugwa amakuru atangaje y'umwana w'imyaka 15 wagerageje kwiba inkoko y'umubyeyi kugira ngo yishyure amafaranga y'ishuri ,kuri ubu uyu mwana yafashijwe kubona minerivali n'ibikoresho by'ishuri.
Umunyeshuri uzwi ku izina rya Lawrence Murimi yari yibye inkoko ya mama we aziko izamwishyurira amafaranga y'ishuri kuko ku ishuri bari bamwirukanye.
Nyuma y'icyemezo cy'umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Kangaru cyo kutemera uwo muhungu ku ya 19 Gicurasi, abayobozi baje guterana maze bamushakira inkunga maze uyu mwana agaruka mu ishuri.Umuyobozi w'ishuri Koech nawe yamwakiriye neza n'amafoto yagaragaye kuri interneti amwerekana afasha uyu muhungu kwambara inkweto nshya bamuguriye.
Mama wa Lawrence wari wuzuye umunezero yashoboraga kubona umwana we amwenyura mu gihe abandi bakozi nabo bifatanije n'umuyobozi guha ikaze Lawrence.