Iby'Intambara hagati y'u Rwanda na DR-Congo, Abarwanyi ba M23 bari i Ngoma n'amayobera ku basirikare ba RDF bafatiwe ku rugamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Alain Mukurarinda avuga ko intambara ya M23 ari ikibazo kireba Abanye-Congo ubwabo, ko ari ikibazo kiri imbere mu gihugu cya Congo ndetse no kuba ngo abaturage bavuga ikinyarwanda bitabagira abanyarwanda bityo niba hari abaturage bagira icyo babaza ubuyobozi bwabo biri mu nshingano zabwo kubasubiza .

Ku bijyanye n'abasirikare babiri b'u Rwanda bashimuswe n'Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR , avuga ko Rwanda hari icyo rwakoze kandi biciye mu nzira nyazo. Akomeza avuga ko bitumvikana uburyo abantu babiri gusa bakwifata bakagenda ngo bagiye kurwanya FDLR aribo gusa ngo niyo baba bafite intwaro zimeze gute .

Akomeza avuga ko abantu bagomba gushishoza bagasesengura kuri iki kibazo kuko ntawakwiyumvisha ukuntu abantu babiri bajya kurwanya FDLR ati'' Simbona ukuntu abantu babiri bashobora kujya kurwanya umutwe wa FDLR , none se umutwe wa FDLR ugizwe n'umuntu umwe ku buryo noneho twoherezayo abantu abiri tuvuga duti turabizi neza nitwoherezayo abantu babiri wawundi umwe baramushobora.Ibyo ngibyo ntekereza ko abantu bagomba kubisesengura ariko ku ruhande rwa Guverinoma ibinyu birasobanutse, abantu barashimuswe''

Yungamo ko bisaba ubusesenguzi ku buryo abasore babiri bashobora gukora urugendo rw'ibirometero 20 bitwaje intwaro ngo bagiye kurwanya Ingabo za Congo na FDLR

Akomeza ashimangira ko aba basirikare bashimuswe, Guverinoma y'u Rwanda ikabimenya ndetse ikandikira uwo yagombaga kwandikira ndetse iranabitangaza.

Abajijwe ku bijyanye no kuba ingabo za Congo zirimo gukorana na FDLR bifite icyo bivuze ku Rwanda , avuga ko ariyo mpamvu rwanditse rumenyesha kandi ko nubwo ari ubushotoranyi bitavuze ko u Rwanda rwahita rurasa narwo cyane cyane ko u Rwanda rushyize imbere amahoro gusa ngo ubushotoranyi bukomeje hari izindi nzira zakoreshwa kandi zihari nyinshi .

Avuga ko ubwo M23 yatsindwaga mu mwaka wa 2013 abarwanyi bamwe bahungiye mu Rwanda abandi bagahungira muri Uganda n'intwaro zabo. Ngo abahungiye mu Rwanda bahise bamburwa intwaro ndetse bajyanwa kure y'umupaka wa Congo aho bajyanywe mu Karere ka Ngomba hafi y'umupaka wa Tanzania n'ubu bagihari bityo ko abarimo kurwana bavuye Uganda.Ngo ni ibintu bagakwiye kugenderaho aho guhekesha u Rwanda ibibazo bitari ibyarwo.

Agaruka ku byakozwe na Congo birimo guhagarika ingendo za RwandAir no guhamagaza Ambasaderi, avuga ko u Rwanda rusaba abantu gutuza bakirinda gushyuha imitwe kuko ubu rurimo gusesengura kandi ko icyo rushaka ari ugufasha Congo gukemura ikibazo irimo bityo ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano cyane cyane ko rurajwe ishinga no guteza imbere ubukerarugendo bivuze ko rwimakaje amahoro n'ibiganiro kurusha intambara .

Ati'' Igihe kirageze ko ibintu biganirwaho noneho ariko abantu bakanasesengura, ni iyihe nyungu dufite yo kujya gukora ibintu byateza umutekano muke haba mu gihugu cyangwa mu karere''

Ku bibaza ko ibirimo kuba bishobora gukoma mu nkokora inama ya CHOGM izabera I Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena, Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rugomba gukomeza hakoresha inzira za dipolomasi gusa ngo mu gihe byaba byanze izindi nzira zakoreshwa mu nyungu z'umutekano w'umuturage n'ibikorwa bye muri rusange.

Tweretse Kongo ko ikomeje ubushotoranyi itabuhagaritse mu mahoro n'izindi nzira zakoreshwa||Alain



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Intambara-hagati-y-u-Rwanda-na-DR-Congo-Abarwanyi-ba-M23-bari-i-Ngoma-n-amayobera-ku-basirikare-ba-RDF-bafatiwe-ku-rugamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)