Muvunyi Cyuzuzo Ange uzwi nka Mimi muri Filime Indoto, ni umukobwa ufite impano mu gukina Cinema, akaba amaze kugaragara muri filime imwe gusa ariyo Indoto ya Zacu Tv [Zacu Entertainment Ltd]. Agaragaza ko yifuza kwirundurira muri Cinema ikaba umwuga we kugeza ubwo azagera muri Hollywood. Kuva akivuka kugeza n'uyu munsi benshi bakunze kumwita Nina ariko ntabwo iri zina riri mu byangombwa bye. Avuka mu muryango w'abana bane, we akaba ari umwana wa kabiri.
Mimi cyangwa Nina uko wamwita kose afite ababyeyi bombi batuye i Nyamata mu Mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayize muri Ecole Nyakabanda, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save, Kaminuza ari kuyiga muri UNILAK akaba azasoza muri uyu mwaka. Mu mashuri yisumbuye yakurikiranye Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima [Maths, Chimie na Biologie] naho muri Kaminuza akurikirana ibijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza "Emergency and Disaster Management".
Mu mpera z'umwaka wa 2019 ni bwo Mimi yinjiye mu mwuga wa sinema. Indoto niyo filime rukumbi amaze gukinamo nk'uko twabikomojeho haruguru. "Umuntu mfata nka role model wanjye muri sinema ni benshi, nkunda abakinnyi benshi batandukanye, benshi pe! Gusa uwo nkunda cyane ni Taraji Henson, nkunda uburyo akina, caracter zose azinjiramo, ibintu byose, ndamukunda!". Mimi ubwo yavugaga ku mukinnyi wa filime akunda kurusha abandi bose.
Mimi ni umwe mu bakinnyi b'abahanga muri Sinema Nyarwanda
Muri iki kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Mimi yatangaje filime yihebeye anaduhishurira abakinnyi ba Filime akunda kurusha abandi bose, ati "Hanyuma filime nkunda kurusha izindi, abantu benshi barayizi ni "All American" na filime yitwa "War Room". Ni zo filime ebyiri nkunda kurusha izindi. Hariho n'izindi nkunda, gusa izo ebyiri ni zo zije ubungubu".
Iyo muganira akubwira ko urwego ariho muri sinema abicyesha filime Indoto. Ati "Filime Indoto yaranyaguye mu buryo bwa sinema, yaguye impano yanjye, hari urwego rumwe yankuyeho ingeza ku rundi ndetse ndanabibashimira cyane [Abayobozi ba Indoto]". Yakomeje avuga ko "Umukinnyi nkurikirana muri Filime ya Indoto nanjye numva nabera umufana ni Mireille Igihozo Nshuti akina yitwa Phionah. Mbona ari umuhanga cyane kandi akunda ibintu akora. Ni umukinnyi w'umuhanga pe".
Mimi wo mu Indoto hari aho ahuriye na Mimi wo mu buzima busanzwe?
Mimi ukina mu Indoto ari umwana wa Mudenge [Mugisha James] n'umugore we ukina yitwa Mama Mimi [Clarisse Uwineza (Clara)], aho akina ari umwali w'i Kigali mu muryango ukize ariko uhoramo amakimbirane ibibazo by'urudaca by'urushako, ushaka kwiga muri Kaminuza yo hanze bijyanye n'ibyo yifuza kugeraho no kuba iwabo bakize, yasubije ko Mimi wo muri filime ntaho ahuriye n'uwo mu buzima busanzwe. Ati "Nta ho bahuriye na hamwe, haba mu mibereho ya famille, haba muri caracter ze bwite, haba mu bintu byose nta na hamwe bahuriye".
Mimi ukunze gusangiza ku bwinshi abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga [@_angenina_] amagambo y'Imana kurusha ibindi byose anyuzaho, yabwiye InyaRwanda.com ko inzozi afite muri Sinema ari ugukina filime za Gikristo muri Hollywood umujyi w'indoto kuri buri mukinnyi wese wa Sinema ku Isi, akaba ari umujyi uherereye i Los Angeles muri Leta ya California mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aragira ati "Inzozi nifuza gukabya muri sinema ni ukujya muri Hollywood, ni zo nzozi za mbere, nkakina ama Gospel Moves, nkunda filime za Gikriso cyane".
Uyu mukobwa wifuza kuba umukinnyi ukomeye ku Isi muri Filime za Gikristo, ni umukristo n'ubusanzwe, akaba asengera mu Itorero Jubilee Revival Assembly ndetse abarizwa no muri Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda. Yatubwiye abahanzi ba Gospel akunda cyane mu Rwanda ndetse n'abo akunda kurusha abandi mu bakora umuziki usanzwe [Secular Music]. Ati "Mu muziki, umuhanzi nkunda cyane ni Aime Uwimana, ndetse na Patient Bizimana, ndabakunda cyane. Mu muziki usanzwe nkunda Ruti Joel na Mike Kayihura".
Mimi afite inzozi zo kuba umukinnyi wa sinema ukomeye ku Isi
Mimi akina ari umwana wa Mudende na Mama Mimi muri filime Indoto
Mimi arasoza Kaminuza muri uyu mwaka
Avuga ko Mimi wo muri filime ntaho ahuriye n'uwo mu buzima busanzwe
Mimi avuga ko Phionah ari we mukinnyi abonamo ubuhanga buhanitse mu bo bakinana mu Indoto