Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'imyuga n'ubumenyingiro ryahawe abayobozi bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 ikabera muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo ibirebana n'ingamba zo guhangana na Covid-19.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo no gushyira abayobozi batandukanye mu myanya bigendanye n'ahari icyuho cyari gikenewe kuzibwa.

Mu ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'imyuga n'ubumenyingiro, Umuyobozi Mukuru yagizwe Dr Sylvie Mucyo wari usanzwe ayobora iri shuri by'agateganyo.

Dr Slyvie Mucyo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic ndetse n'Umuyobozi wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n'ubushakashatsi.

Dr Mucyo afite uburambe n'inararibonye mu burezi bw'u Rwanda bishingiye ku bushakashatsi kuko yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda nk'Umuyobozi wungirije ushinzwe abanyeshuri muri gahunda yari ihuriweho na Suède.

Yakoze nk'umushakashatsi akaba n'umwarimu mu birebana n'ibidukikije muri iyi Kaminuza Koleje y'ubuhinzi, ubworozi n'ubuvuzi bw'amatungo.

Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana na siyansi y'ibidukikije/no gucunga neza imyanda yakuye muri Kaminuza ya Abertay iherereye i Dundee muri Ecosse.

Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu 'Masters' muri Environmental Biotechnology yabonye muri 2009 mu gihe amashuri y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu Binyamabuzima 'Biology'.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Slyvie Mucyo, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo kugirirwa icyizere n'umukuru w'igihugu akamuhereza kuyobora iri shuri, yizeza ko azakorana umurava.

Yagize ati 'Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'icyizere mwangiriye cyo kuba Umuyobozi Mukuru wa Rwanda polytechnic. Mbijeje gukorana umurava no guharanira ko ubumenyingiro bukomeza gutera imbere bukagera ku ntego igihugu cyacu kibutezeho.'

Dr Richard Musabe yagizwe umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n'ubushakashatsi muri RP umwanya wari ufitwe na Dr Sylvie Mucyo wagizwe umuyobozi mukuru.

Mu bandi bahawe imyanya y'ubuyobozi muri iki kigo harimo, Dr Odette Umugiraneza wagizwe Registrar wa RP, Eric Daton Ngirinshuti wagizwe Umuyobozi w'agashami ushinzwe ikoranabuhanga Digital content and Connectivity.

Hari kandi Dr Parfait Yongabo wagizwe umuyobozi w'agashami gashinzwe iterambere ry'ikigo, ubushakashatsi n'ubujyanama. Umujyanama mu birebana na Tekiniki n'ireme ry'uburezi ritangwa ndetse no guteza imbere porogaramu ni Joseph Silvano Mfinanga.

Kugeza ubu mu Rwanda ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rigizwe n'amashuri makuru umunani aherereye mu bice bitandukanye by'igihugu harimo IPRC Kitabi, IPRC Gishari, IPRC Ngoma, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Huye, IPRC Karongi na IPRC Musanze.

Dr Slyvie Mucyo yagizwe umuyobozi mukuru wa'Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'ubumenyingiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rikuru-ry-u-rwanda-ry-imyuga-n-ubumenyingiro-ryahawe-abayobozi-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)