Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragajwe nk'isomo ku bakirutisha idini ubumuntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo bamwe mu rubyiruko rw'abayisilamu ruturutse hirya no hino muri Afurika, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu 31 bya Afurika, rwitabiriye amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma Korowani, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ukuri nyako kw'ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu.

Abdarhman Kole Muhammad uturuka muri Kenya, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kwigishwa hirya no hino ku Isi kugira ngo abantu bamenye neza ingaruka z'urwango n'ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati 'Hano nahakuye isomo kandi ni ngombwa ko ku Isi yose barimenya. Ibi byabaye aha, buri wese abashije kubimenya yabaho neza.'

Yakomeje agira ati 'Abana babonye ibintu bikomeye kuri uru rwibutso tumaze gusura. Birakwiriye ko ibihugu byose byigisha muri ubu buryo u Rwanda rubikoramo, abantu babe abavandimwe, ntihabeho ivangura ry'amoko, amadini n'ibindi byose.'

Umwe mu bakemurampaka b'iri rushanwa waturutse muri Ghana, yavuze ko ku rwibutso ahavanye isomo ry'uko urwango nta mwanya rukwiriye ku Isi.

Ati 'Ndababaye rwose bitewe n'ibyo nabonye hano kuko turi ibiremwamuntu, turareshya waba umwirabura cyangwa umuzungu, ntabwo dukwiriye kwangana.'

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n'Imigenzo y'Idini mu muryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Maniriho Ismail, yavuze ko impamvu abo bana bajyanywe gusura urwibutso, bigamije kububakamo ubumuntu.

Ati 'Tuba tubigisha uburyo ibi bintu bitazongera ku Isi yose kubera ko ni igikorwa cyakorewe inyokomuntu ndetse tukabyigisha amahanga yose kuko ni ikintu kibabaje cyane.'

Yongeyeho ati 'Ubutumwa dutanga ni uko hatagomba kuboneka urwango cyangwa kwitwaza idini ugamije ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Bakwiriye kumva ubutumwa buri muri Korowani kuko Islam ari idini y'amahoro yigisha urukundo n'imibanire myiza n'abandi.'

Aya marushanwa yo gusoma Korowani ari kubera mu karere ka Gicumbi, kuri iyi nshuro yitabiriwe n'abana 51.

Basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Biyemeje kwamagana icyatandukanya abantu aho cyaba gishingiye hose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-yagaragajwe-nk-isomo-ku-bakirutisha-idini-ubumuntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)