Kamonyi-Rukoma: Urubyiruko ruri ku Rugerero ruri gukora ibikorwa byivugira(amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 13 Werurwe 2022 nibwo urubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka kamonyi kimwe n'ahandi mu Gihugu batangiye ibikorwa by'urugerero. Ni ibikorwa bakora bigamije ahanini kuzana impinduka nziza mu mibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange. Urugerero rwo mu Murenge wa Rukoma ubwo twabasuraga twasanze inzu y'Ibiro by'Umudugudu izaba irimo n'irerero biri hafi kuzura. Hari n'ibindi bikorwa bitandukanye mu gihe gito bamaze ku Rugerero.

Bimwe mu bikorwa uru rubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa bamaze kugeraho birimo; Inzu irimo ibiro by'Umudugudu wa Tunza, izaba kandi irimo Irerero. Bari kuzamura igikoni ndetse n'ubwiherero bufite imiryango ine. Bubakiye abaturage uturima tw'Igikoni, bahanze ndetse batunganya imihanda y'imigenderano, bakoze Imirwanyasuri n'ibindi. Twanamenye kandi ko izi Ntore mu bindi byinshi zimaze gukora, zigishije imiryango yabanaga itarasezeranye igafata icyemezo igasezerwanywa.

Dore amafoto agaragaza bimwe mu bimaze gukorwa;

Aho uru rubyiruko ruri, usanga bakorana umwete.
Urwo ni rumwe muri uru rubyiruko ku nyubako.

Aho bashyize amatafari ya rukarakara, barimo kuyahakura bajya kubaka igikoni n'ubwiherero.
Uwo ugenda w'umupira w'umuhondo ni gitifu wUmurenge twasanze ari kumwe n'abari ku rugerero.
Uvuye ku nzu izaba ibiro by'Umudugudu n'irerero, ukurikiza ho igikoni kiri kuzamurwa, hagataho ubwiherero bw'imiryango4.
Ibikorwa byo gupavoma nabyo nibwo babyikorera.
Imboga zirakuze mu karima k'igikoni bubatse.
Akarima k'igikoni bubakiye umuturage.
Bakoze imirwanyasuri mu baturage.

Ntibatanzwe gukora imihanda y'imigenderano.
Bahinze imboga mu murima mugari kurusha akarima k'igikoni.

Ku rugerero nta nzara kuko bafite uko bapanze gahunda zo kwegerana n'ameza.

Soma hano inkuru y'igihe hatangizwaga Urugerero;Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-urubyiruko-ruri-ku-rugerero-ruri-gukora-ibikorwa-byivugiraamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)