Kigali: Hagaragajwe ikibazo cy'abamotari batikoza mubazi mu masaha y'ijoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko abamotari bakora ijoro batajya bakoresha mubazi kuko ubugenzuzi bwo mu muhanda buba bugenda biguru ntege, bigatuma abamotari bishyiriraho ibiciro bashaka.

IGIHE imaze igihe ikora ubugenzuzi, aho twabonye ko benshi mu bamotari basaba abagenzi ibiciro biri hejuru y'ibisanzwe bigenwa na mubazi, kandi bamwe mu bo twaganiriye bakaba batarifuje gukoresha mubazi.

Bamwe mu bagenzi twaganiriye bavuze ko iki ari ikibazo gikomeye, basaba inzego zirimo Polisi kugihagurukira nk'uko bigenda mu gihe cy'umunsi.

Byiringiro Eugene yagize ati 'Ushaka gukoresha mubazi, byakugora kubona moto yagutwara nijoro, benshi mu bamotari baba bifuza ibiciro biri hejuru kandi dutekereza ko mubazi yaje kugira ngo twese twe guhendwa, yaba mu gihe cy'umunsi cyangwa se nijoro.'

Mukandori Oliver nawe ukunze gutaha amasaha y'ijoro, yavuze ko gukoresha mubazi ku bamotari bakora ijoro ari imbonekarimwe.

Ati 'Biba ari amahirwe cyane kubona moto nimugoroba, ikibabaje n'uko abamotari bose baba bishyiriraho ibiciro bishakiye ku buryo wibeshye ngo ugiye gushaka ukoresha mubazi wanaharara.'

Umumotari utarashatse ko izina rye ritangazwa, we avuga ko banga gukoresha mubazi nijoro kugira ngo babone inyungu iri hejuru.

Ati 'Urabona ku manywa Polisi iba iri mu muhanda, nta giceri na kimwe umuntu abika ku mufuka ahubwo aba ari kuyihera uwazanye mubazi. Rero iyo natwe tubonye agahenge umuntu ayikuraho kugira ngo abone ko hari n'amafaranga byibuze atahana.'

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi.kuko hari abantu bagiye babaha amakuru y'uko hari abamotari batajya bakoresha mubazi mu masaha y'ijoro.

Yagize ati 'Icyo kibazo turakizi,twagiye tubona abantu batwandikira baduha amakuru, batubwira ko mu masaha yegereye inyuma hari [abamotari] batemera gukoresha mubazi igihe bagiye gutwara abagenzi ku buryo ari n'ikibazo tuzi [kandi] dukurikirana umunsi ku wundi. Mu ngamba dufite harimo kwigisha abamotari ubwabo, tujya tunagirana ibiganiro tubabwira ko bagomba gukoresha mubazi nk'uko amategeko abiteganya.'

Yakomeje ashishikariza abagenzi kutagenda kuri moto zidacanye mubazi kuko biri mu mutekano wabo ubwabo.

Hagaragajwe ikibazo cy'abamotari batikoza mubazi mu masaha y'ijoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hagaragajwe-ikibazo-cy-abamotari-batikoza-mubazi-mu-masaha-y-ijoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)