Umukino utarimo ibitego usize Kiyovu Sports na APR FC hagiyemo itandukaniro ry'umukino, ndetse ubu imibare irushijeho kwiyongera mu mweru n'ubururu. Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:30 ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Kiyovu Sports ariyo yari yakiriye umukino.
Kiyovu Sports nk'ikipe yari yakiriye umukino yasabwa amanota atatu mu nzira zishoboka zose, kuko APR FC bahanganiye igikombe yari yatsinze Espoir FC ibitego 3-2.
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga:
Kimenyi Yves (GK, C) Serumogo Ali,
Iracyadukunda Eric,
Ndayishimiye Thierry,
Mutangana Derrick,
Niyonkuru Ramadhan,
Nkinzingabo Fiston,
Muzamiru Mutyaba,
Mugenzi Bienvenue,
Bigirimana Abedi
Mugenzi Cédric
Kiyovu Sports icyizere gitangiye kuba gicye
Kiyovu Sport yari yakoze impinduka zitandukanye nk'aho Ngendahimana Eric wamaze gusoza ibihano bye atagaragaye, Nshimiyimana Ismail nawe utakinnye kubere uburwayi na Emmanuel Okwi ntiyagaragaye. Umukino watangiye amakipe yombi yishakisha kuko na Bugesera FC hari abakinnyi itari yakoresheje barimo Muniru Abdul Rahman, Hoziyana Kennedy na we yabanje hanze ndetse Rugwiro Kevin akinana na Muhinda Bryan mu mutima w'ubwugarizi.
Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga:
Nsabimana Jean de Dieu (GK, C),
Mucyo Didier Junior
Ishimwe Ganijuru Elie,
Rugwiro Kevin,
Muhinda Bryan,
Odili Chukwuma,
Rucogoza Ilias,
Nkurunziza Seth,
Saddick Soulley,
Rafael Osaluwe
Hakizimana Zuber
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ndetse nta n'uburyo bukomeye bubonetse. Igice cya kabiri nacyo cyatangiye amakipe yombi ubona adafite ubushake bwo gushaka igitego, ndetse byanatumye abafana ba Kiyovu Sports batangira kugira ubwoba ko bashobora gutakaza umukino.
Bugesera FC yakoze impinduka ikuramo Rafael Osaluwe hinjira Hoziyana Kennedy, ndetse na Odili Chukwuma asohoka mu kibuga hinjira Danny Niyonkuru. Ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho bashatse uko batsinda umukino bakora impinduka, Mugenzi Cedric ava mukibuga hinjira Muhozi Fred, nyuma bakuramo Niyonkuru Ramadhan hinjiramo Ishimwe Saleh.
Izi mpinduka ku makipe yose ntacyo zatanze, kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu mikino ine ya shampiyona isigaye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 57, irushwa amanota 3 na APR FC bafitanye Umukino. Bugesera FC nayo inota ibonye rishyize ku mwanya wa 10 n'amanota 30.
Rucogoza Eliasa ashaka kunyura kuri Muzamiru Mutyaba na Mbogo Ali
Umukino urangiye abakinnyi ba Bugesera FC bashimye Imana, aba Kiyovu Sports bariheba
Nsabimana ufatira Bugesera FC
Ubu abana batarengeje imyaka 16 bemerewe kureba umukino wa Kiyovu Sports ku buntu
Abafana ba Kiyovu Sports bari baje kwihera ijishoÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116978/kiyovu-sport-iguye-munsi-yurugo-116978.html