#KWIBUKA28: Umuhanzi Crezo G Samuelo yasabye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y' umuco n' urubyiruko ifatanyije na Minisiteri ya siporo, Komite Olempike y' u Rwanda (RNOSC), n' Inama Nkuru y' Abahanzi (RAC) bibutse abari abakozi ba Minisiteri y' urubyiruko n'amashyirahamwe (MIJEUMA), abakinnyi, abahanzi mu muhango wabereye ku rwibutso rwa  Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuwa 05 Gicurasi 2022, witabirwa n' abayobozi batandukanye muri guverinoma n' izindi nzego za leta, abagize ingaga z' abahanzi n' urugaga rwa siporo, abahanzi batandukanye , abakinnyi mu mikono itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n'itangazamakuru. Muri uyu muhango, umuhanzi Crezo Samuel Habimana yasabye ko isomo ry'amateka y' u Rwanda ryakongererwa amasaha mu mashuri kandi rigashyirwaho uhereye mu mashuri abanza ukageza muri Kaminuza.


Umuhanzi Crezzo atanga inama ze

Ibi yabisabye ubwo yatangaga igitekerezo ku kiganiro 'Twahisemo kuba umwe' cyatanzwe na Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga w' Urwego rw' Intwari z' igihugu , Impeta n' imidari y' ishimwe (CHENO). Crezo Samuel Habimana yagaragaje ko atewe impungenge n' uko mu myaka iri imbere mu gihe abakuru bazaba batagihari, urubyiruko ruhari ubu rutazabona icyo ruganirira abazarukomokaho kubijyanye n'amateka y' u Rwanda mu gihe hatakongerwa imbaraga mu rubyiruko. Yagaragaje ko bibabaje kuba ushobora gusanga umwanya munini ku ishuri higishwa amateka ya Amerika n' Uburayi, Revolution Française na Industrial, ariko amateka y' u Rwanda akaba adahabwa umwanya uhagije mu buzima bw'abana n'urubyiruko kandi aribo ejo bazavamo ababyeyi barerera u Rwanda ndetse n' abayobozi bazayobora iki gihugu.

Crezo yibukije abahanzi guhanga bashingiye k' umuco n'amateka ya beninganzo, anasaba aba sportifs bose ndetse na buri mu Nyarwanda wese ku ruhembe arasaniraho aharanira iterambere ry' igihugu kurangwa n' ubunyarwanda mu byo bakora byose, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda bwahozeho kandi bugomba gukomeza guhoraho.

Ubusanzwe Crezo Samuel Habimana ni Umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba umuziki wo munjyana ya Afro Beats.Yatorewe kuba umunyamabanga w' ihuriro ry' abahanzi Nyarwanda rikora muzika igezweho muri 2015, ku itariki 04 Mata 2016 atorerwa kuba Vice President wa Komite ngenzuzi muri Federation ya Muzika, imwe muri Federation 7 zigize Inama Nkuru y' Abahanzi (Rwanda Art Council). Kuva 2010 amaze gukora album 3, arizo 'Bivakure' yakoze hagari ya 2010 na 2015, 'Ntunsige' na 'Sindafatisha'.

DORE UKO BYARI BYIFASHE MURI UWO MUHANGO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116975/kwibuka28-umuhanzi-crezo-g-samuelo-yasabye-ko-isomo-ryamateka-yaranze-u-rwanda-rya-kongere-116975.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)