Leta z'Afurika ntizifite ubushobozi bwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ryakuruwe n'intambara ya Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiciro ku masoko mu Rwanda no mu karere bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi ,ari nako bikomeza kugora umuguzi usanzwe utorohewe n'ubuzima kubera umushahara utajyanye n'igihe no kubura akazi kuri bamwe.

Ku ruhande rw'u Rwanda, abategetsi basobanura ko ingaruka z'ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho.

Ibi kandi bikajyana n'impungenge ku kwiyongera kw'inguzanyo leta yasobanuye ko zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n'imyishyurire yayo,kandi ko hazakorwa ibishoboka byose ngo umuturage yoroherwe n'ibiciro biri kuzamuka umunsi ku munsi ku isoko.

Ubusesenguzi bw'umunyamakuru Robert Mugabe bwo bwerekana ko nta gihugu na kimwe hano ku mugabane w'Afurika gishobora guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu buryo ubwo aribwo bwose.

Yagize ati ' Simbona uburyo Leta z'Afurika zahangana n'iri zamuka ry'ibiciro, kuko n'ubusanzwe ibi bihugu bisanzwe bitungwa n'inguzanyo z'amahanga kandi ugasanga zakirwa no ku zindi.'


Mugabe yakomeje avuga ko kuba ibihugu bikomeye bisanzwe bitera inkunga afurika byarashyize imbaraga mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya , n'ikimenyetso cy'uko nta bwinyagamburiro buhari bwo gusohoka mu kaga k'ibiciro bihanitse kandi ko iyi ntambara izatinda bitandukanye n'uko abantu bari babyiteze.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry'u Rwanda.

Banki Nkuru y'u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw'ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z'imari zitangwa n'ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z'imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.

Ntihazwi igihe ibiciro bizareka kuzamuka ku isoko kuko intambara ya Ukraine yakuruye iki kiza itararangira kandi ntigaragaza agacu ko guhagarara.

Ku bakurikiranira hafi politiki y'Uburayi bemeza ko Afurika yatangira kwiga uburyo izabana n'ingaruka z'iyo ntambara.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/leta-z-afurika-ntizifite-ubushobozi-bwo-guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)