Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'inzego zigiye kujya zikorana muri ibi bikorwa.
Iyi sosiyete yasinye amasezerano y'imikoranire na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n'Umuryango Imbuto Foundation ari na wo uzakurikirana ibi bikorwa.
Mu biteganyijwe kuzakorwa harimo gusana inzibutso umunani ziri ku rwego rw'igihugu, kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye no guhuza amateka n'ikoranabuhanga bizafasha umuntu wese kuyabona mu buryo bworoshye.
Izi gahunda ziteganyijwe kuzatangira muri Kamena uyu mwaka, zunganira izari zisanzwe zishyirwaho na Leta harimo kwigisha amateka no kuyasigasira binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya masezerano agamije gushyigikira inshingano basanganywe zirimo kubungabunga amateka yose y'igihugu, kwita ku ngoro ndangamateka harimo n'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati 'Binyuze muri ubu bufatanye dushaka kwibanda kuri izi gahunda zose ndetse n'izindi nshingano z'iyi minisiteri tuganisha mu kubaka Abanyarwanda, duharanira ejo hazaza heza.'
Yavuze ko hakiri icyuho mu kumenya amateka mu rubyiruko, yemeza ko ubu bufatanye bw'izi nzego buzatuma hubakwa uburyo hazigishwa aya mateka bityo rubone n'aho ruhera ruhangana n'aba bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha kubika neza inyandiko n'ibindi bimenyetso by'amateka ya Jenoside.
Yagize ati 'Ubu bufatanye bugiye kubaho hagati yacu buzarushaho kongerera ingufu mu kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo n'abazavuka mu bindi bihe bazasange amateka kandi nyakuri.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Imbuto Foundation, Géraldine Umutesi, yavuze ko umusanzu wa Liquid Intelligent Technologies ari ingenzi mu gusigasira amateka.
Yashimiye MINUBUMWE n'abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyira mu kubungabunga amateka no kuyasigasira, anasaba izindi nzego harimo na sosiyete sivile kugaragara mu bikorwa nk'ibi kugira ngo amateka atazazima.
Yaboneyeho kandi guhamagarira urubyiruko kwigira no gufatanya n'izindi nzego bakagira ubushake bwo kwiga bakamenya amateka y'ukuri yaranze igihugu cyabo.
Liquid Intelligent Technologies ni ikigo cyatangiye gukora mu 2005. Gikorera mu bihugu 14 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse kikagira ububiko bw'amakuru mu mijyi irimo Cape Town na Johannesburg yo muri Afurika y'Epfo, Nairobi muri Kenya, Harare muri Zimbabwe n'i Kigali mu Rwanda.
Amafoto: Igirubuntu Darcy