Lt Gen Muhoozi yahishuye "ubugambanyi" bwashyamiranyije Uganda n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Museveni yagize umuhungu we Lt Gen Muhoozi umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri Kamena 2021, asimbuye Lt Gen Peter Elwelu wari ugizwe Umugaba mukuru wungirije w'Ingabo za Uganda.

Kuva icyo gihe Muhoozi yinjiye mu bikorwa by'ubuhuza hagati y'u Rwanda na Uganda, ibihugu byari bimaze igihe birebana ay'ingwe.

Ni ibibazo byageze aho mu 2019 u Rwanda rufata icyemezo cyo gufunga Umupaka wa Gatuna, runasaba abaturage kudasubira muri Uganda kubera ihohoterwa bakorerwaga.

Benshi bbaga bashinjwa ibyaha by'ubutasi, ariko ntibabiregwe mu nkiko ngo bisobanure.

Ibyo bigahuzwa n'uko imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda yari imaze guca ingando muri Uganda, harimo nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n'indi mitwe ikahakoresha nk'igicumbi cy'icengezamatwara no gushaka abarwanyi bashya.

Byageze aho iyo mitwe yivanga mu mikorere y'inzego z'umutekano za Uganda, by'umwiharizo Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ku buryo uwo idashaka yatotezwaga.

Mu butumwa Muhoozi yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z'umutekano za Uganda bari bafite inyungu mu guteranya ibihugu byombi.

Yanditse ati "Hari ubugambanyi buteye ubwoba mu bantu bamwe bo mu nzego z'umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n'abavandimwe bacu mu Rwanda."

"Ibyago byabo byabaye ko Perezida @KagutaMuseveni yangize Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Ubwo natahuraga ubwo bugambanyi, nabimenyesheje Perezida."

There was a terrible conspiracy amongst some people in the security services that wanted us to go to war with our brothers in Rwanda. Their biggest catastrophe is that President @KagutaMuseveni appointed me CLF. Once I discovered this conspiracy, I reported to the President. pic.twitter.com/RFHE28YivX

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 9, 2022

Mu guhuza u Rwanda na Uganda hari haritabajwe abahuza barimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, hashyirwaho n'amatsinda y'ibiganiro akuriwe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, ab'umutekano n'abakuriye iperereza.

Imyaka itatu yashize nta musaruro ufatika, uretse ko icyorezo cya COVID-19 cyadindije ukwihuta kw'ibiganiro.

Nyamara byafashe ingendo ebyiri gusa za Muhoozi, ku wa Mbere tariki 31 Gashyantare 2022 umupaka wa Gatuna urafungurwa.

Ni mu gihe benshi batamuhaga amahirwe kuko nta bunararibonye yakunze kugaragaza muri politiki cyangwa dipolomasi.

Uruzinduko rwa mbere rwabaye ku wa 20 Mutarama 2022, rushimangirwa n'urwabaye muri Werurwe 2022 rugamije gukemura "ibibazo byari bisigaye" mu mubano.

Nyuma yaho Perezida Paul Kagame na Museveni bahuriye i Nairobi.

Lt Gen Muhoozi yaje gutangaza ko ahura na Perezida Kagame yamwijeje ibintu bibiri.

Ati "Icya mbere, nk'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ingabo zanjye ntizizigera zitera u Rwanda, icya kabiri nta n'umwe mu bagize inzego z'umutekano za Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu mwanya w'akazi arimo, ibindi biraza mukanya."

Akubutse mu Rwanda, Major General Abel Kandiho wayoboraga CMI yakuweho.

Mu gushimangira izahuka ry'umubano, Uganda iherutse kwirukana Robert Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia.

Muhoozi yatangaje ko uwo mugabo yasubijwe aho yari aturutse, anaburira Kayumba Nyamwasa ko bamwoherereje "umuntu wawe."

Ati "Jenerali Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n'u Rwanda. Gerageza kubyubaha."

Ibimenyetso by'izahuka ry'umubano byarushijeho kugaragara ubwo Perezisa Kagame, ku wa 24 Mata yitabiraga isabukuru y'imyaka 48 ya Lt Gen Kainerugaba. Ni rwo rugendo yari agiriye muri Uganda mu myaka ine ishize.

Perezida Kagame yabwiye abari muri ibyo birori ko nubwo yari afitiye Muhoozi icyizere gikomeye ubwo bahuraga, yari azi ko ibyo amubwira abyemeranyaho na Museveni.

Ati "Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi, niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (Se) agomba kuba ari inyuma y'ubwo butumwa."

Kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko Muhoozi ashobora kuzasimbura se ku butegetsi.

Amatora ataha ya Perezida wa Uganda azaba mu 2026. Museveni azaba afite imyaka iri muri 80, Muhoozi afite 51.

Uburyo yakorewe ibirori by'isabukuru y'imyaka 48 byabaye mu gihugu hose, birimo guhuzwa no kumurika Muhoozi nk'umukandida, icyiswe 'Muhoozi Project'.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-muhoozi-yahishuye-ubugambanyi-bwashyamiranyije-uganda-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)