Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Siporo rusange ari kumwe n'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa kane w'iki cyumweru Madamu Jeannette Kagame yakiriye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye abaha impanuro z'uko bakwiye kwitwara ndetse abibutsa ko Igihugu kibitezeho byinshi badakwiye kugitenguha.

Nyuma y'iminsi mike agiranye naba bakobwa ikiganiro yongeye kugaragara ari kumwe n'abo muri Siporo rusange yabereye mu mugi wa Kigali aho we yayikoreye mu mihanda ya Kigali Convection Center.

Abakobwa bari muri siporo barimo Saro Amanda wabaye Miss Talent 2022, Umuhoza Emma Pascaline,Isingizwe Mutabazi Sabine bari muri 20 batoranyijwemo Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto.

Abitabiriye bubahirizaga gushyiramo intera mu rwego rwo kwirinda Covid 19



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/madamu-jeanette-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-ari-kumwe-n-abakobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)