Ubushinjacyaha bwa Leta y'u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.
Maj Karangwa w'imyaka 65 wari wihishe muri icyo gihugu kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y'Igihugu cy'u Buholandi tariki 11 Gicurasi 2022, aho yasanzwe ahitwa Ermelo.
 Uyu wahose mu ngabo za leta yateguye ikanashyira mu bikorw Jenoside, yabaga mu Buholandi kuva mu 1998.
U Rwanda rwari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi aho akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero karundura byo kurimbura Abatutsi mu mujyi wa Kigali no muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Mu 1994, Maj Karangwa yari umusirikare mukuru [ofisiye] muri Gendarmerie.
Bivugwa ko abatutsi bagera ku 30.000 biciwe muri paruwasi ya Mugina.
Meya wayoboraga Mugina, wagerageje guttabara abatutsi bari bahungiye ayo yyoboraga yishwe n'abasirikare ba Habyarimana
Ubu bwicanyi bwabaye ku matariki 21-26 Mata 1994.
Abarokoye I Mugina bavuga ko tariki 25 Mata 1994, ifatwa nk'iherezo ry'Abatutsi muri aka gace.
The post Maj Claver Karangwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside yatawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.