Mbere yo gusubira iwabo, abakinnyi na delegasiyo yaherekeje ikipe ya US Monastir basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Kigali, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.
Abakinnyi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu bihe by'ubukoloni kugera ubwo hateguwe Jenoside ikanashyirwa mu bikorwa.
US Monastir yegukanye BAL 2022 izahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane iherereyemo.
Umwaka ushize Monastir yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Zamalek yo mu Misir mu irushanwa rya BAL 2021, gusa uyu mwaka yisubiyeho yegukana igikombe cy'iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Ni igikombe yegukanye ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022 muri BK Arena itsinze Petro de Luanda yo muri Angola.
REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yasezerewe mu mikino ya ¼ itsinzwe na FAP yo muri Cameroun.
Abakinnyi ba US Monastir bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Abakinnyi ba Monastir basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994