Hari uburyo bworoshye wakoresha bukagufasha kugira ibitotsi kandi udakoresheje imiti itera gusinzira.Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru:
1.Kuryamira igihe no kubyukira igihe buri munsi.
Ibi bituma umubiri utegura gahunda ukurikiza ,ubwonko bukamenyera igihe cyo gusinzira n'icyo kubyukira. Akamenyero ni bumwe mu buryo bwiza bwo gusinzira neza.Bishobora kukugora kubyubahiriza amajoro yose kuko wenda hari ubwo usohoka n'inshuti ugatinda kuryama ariko nibura gerageza kuryamira igihe kimwe amajoro menshi.
2.Andika uko amajoro yawe agenda
Ibi byagufasha ubikoze ibyumweru bike gusa.ibyo wakwitaho bigira ingaruka ku bitotsi mu gihe wandika ni ibi bikurikira: Ibyo warariye, ikinyobwa wafashe umaze kurya,igihe waryamiye, igihe wamaze udasinziriye, inshuro wicuye mu ijoro,igihe wakangukiye mu gitondo n'ibindi.
3.Ntukaryame uhangayikiye kudasinzira
Kuryama uhangayitse ngo ntubona ibitotsi nta cyo buikemura , bikongerera ahubwo umunaniro ukabije( stress) ukarushaho no kubura ibitotsi.Igihe wumvise uhangayitse ko udasinzira ahubwo wabyuka ugafata agatabo ugasoma cyangwa ugateka agakawa ukanywa. Mbese waba ushaka icyo ukora ukaryama urushye.
4.Gukorera ku rumuri ku manywa.
Ubwonko bwakira amakuru ko ushaka gusinzira iyo hari umwijima no kwicura iyo hari urumuri.Kutabona ururmuri ruhagije ku manywa,bituma ubwonko budategura neza ibitotsi igihe cyo gusinzira cyagera ugatinda kubona ibitotsi.Abahanga batugira inama ko niyo twaba dukora amasaha menshi, dukwiye kujya dusohoka nko mu karuhuko ka saa sita tukajya ahari urumuri ruturuka ku zuba.
5.Ntukaryame utananiwe
Iyo uryamye utananinwe nibwo utangira kwibaza aho ukura ibitotsi.Kandi bituma utinda kubibona kurushaho.
6.koga amazi ashyushye.
Aya mazi ntagomba kuba ashyushye byo kukubangamira ariko ubushyuhe bwo mu maziananura imitsi.aya mazi ni meza kandi kuyakarabya abana , abagirirza akamaro ko kubona ibitotsi nk'uko akagirirra n'abakuru.
Source : https://yegob.rw/menya-ibanga-ryagufasha-gusinzira-neza-bitakugoye/