Michela Wrong yiteye agahinda gakabije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagejeje agahinda ke kuri Peter Fabricius, mu nkuru yise 'Pretoria yemeje igitutu cya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame'.

Fabricius yakundaga kwandika ibinyoma bisebya u Rwanda, yifashishije Ikigo cyigisha Ibijyanye n'Umutekano (Institute of Security Studies) nk'impamvu yatuma yizerwa.

Ariko bisa n'aho amaze guharabika izina rya kiriya kigo ku buryo adashobora kongera kucyitwaza mu bikorwa byo gusebanya, nk'uko bimaze kugendekera Michela Wrong udashobora kugirirwa icyizere.

Muri iyo nyandiko, Wrong abwira Fabricius uburyo u Rwanda rutahungabanyijwe n'ibikorwa byo gusebya ingirwagitabo yuzuye ivangura yanditse nyuma yo guterwa inkunga, aho byari byitezwe ko kizaca igikuba ariko biza kumupfubana nubwo akomeza kukigarukaho.

Iyo usoma ukwijujuta kwa Wrong, umuntu yumva ko u Rwanda rwaba rufite imbaraga zidasanzwe ndetse ko Abanyafurika baberaho gukorera mu nyungu z'abo mu Buregerazuba bw'Isi.

Agira ati 'Afurika y'Epfo, kimwe n'ibindi bihugu byinshi, irimo kunanirwa guhagurukira igitutu cya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame," akagaragaza ko atemera ubuyobozi bwa Afurika y'Epfo, nk'aho bukwiye kuba bushyiraho politiki y'imibanire n'amahanga ikwiye kurinda Wrong kugwa mu gahinda gakabije.

Mu mitekerereze ya gikoloni ya Wrong, umuhate wabo ukwiye gushimwa wo kuzahura imibanire n'ikindi gihugu cyo muri Afurika, ukwiye kwamaganwa.

Uburyo Perezida Kagame ashyira agahato ku bayobozi ba Afurika y'Epfo mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi ntabwo bisobanurwa.

Nyamara, Fabricius wigaragaza nk'inzobere mu bibazo bya politiki y'imibabire n'amahanga, ntabwo yita ku kubaza Wrong ngo abisobanure.

Bifuza ko abasomyi babimira bunguri, bizere ko u Rwanda rufite imikorere idasanzwe - Wrong azasobanura mu gihe kiri imbere nk'umuntu wigira Umupfumu wa Afurika - butuma abayobozi ba Afurika y'Epfo bakora ibintu batagakoze.

Mu rwego rwo gushaka guhishira icyo yemera ko ari ijambo ry'u Rwanda rikomeje kwiyongera muri Afurika no gushaka kuzimanganya urumuri rw'umuyobozi warwo, 'Umuyobozi w'Umunyafurika w'icyitegererezo', Wrong atekereza ko ubunini igihugu gifite bukwiye no kugena ijambo kigira mu buryo abayobozi bafatwa.

'Mu bijyanye na politiki, imikorere na dipolomasi, Afurika ikwiye kuba ireba kuri Afurika y'Epfo na Nigeria, ibihugu bya rutura ku Mugabane, mu gushakisha amasomo y'imiyoborere." Niba ari uko Wrong abyumva, akwiye no kuvuganira igihugu cye, u Bwongereza, no gusaba u Burayi guhanga amaso u Bushinwa cyangwa u Burusiya ku miyoborere n'inama bakeneye.

'Rero ni umukemuzi w'ibibazo', agahinda gakabije ka Wrong gahita kaba kabi kurushaho kuko ahatirwa kwemera imiyoborere myiza y'umugabo yanga kurusha abandi.

Mu buryo bwo kwikuza kw'abazungu areberamo ibintu, n'iyo u Rwanda rutanze umusanzu mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Afurika, bihinduka mu nyungu z'ibihugu 'u Burayi na Amerika.

'Mufite ikibazo, dushobora gukimemura,' ubwo nibwo buryo u Rwanda rwasubijemo Guverinoma zo mu Burengerazuba nk'uko Wrong abivuga.

Aba arira ngo 'Harimo kuba u Rwanda rwiteguye kohereza ingabo zarwo zitanga umusaruro ndetse n'abapolisi muri Mozambique, Darfur, Sudani y'Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Mali â€" ahantu Guverinoma zo mu burengerazuba zidafite ubushake bwo kohereza ingabo zazo.'

Yaba Wrong cyangwa 'impuguke mu bijyanye na politiki z'imibanire mpuzamahanga', nta numwe ubasha kumva Isi, isanga Abanyafurika bafitemo umuhate wo gukurikirana inyungu zabo bakanafata ibyemezo bibazanira inyungu mbere na mbere.

Uretse bamwe bakibona Afurika nk'igikari cy'ibihugu by'u Burayi na Amerika, nta wundi wavuga ko Guverinoma zo mu Burengerazuba bw'Isi zikwiye kuba zohereza ingabo mu bihugu bya Afurika ndetse ko umuntu wese ubikora arimo kuzuza inshingano zabyo.

Abo ni abantu bananiwe gusiga inyuma ikinyejana cya 20 - igihe cyari cyuje ivanguramoko.

Wrong kimwe n'abavanguramoko bamubanjirije, ntabwo ashishikajwe gusa no kurwanya urwego rwa Afurika gusa ahubwo arashaka no guhakana ubutwari bw'Abanyafurika.

Nk'uko Fabricius abivuga, igitabo cya Wrong kibara inkuru y'ibikorwa bidasanzwe bya Kagame, mu gusa n'ushaka kwiyegereza Isi avuga ko FPR ikiri intwari zarokoye Abatutsi bicwaga n'Abahutu b'intagondwa mu 1994.

Ni imyumvire y'abazungu yo kumva ko Isi ikeneye no kwemezwa n'ubugwari bwayo mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.

Umuntu yakwibaza undi wundi utari intwari za FPR zahagaritse Jenoside zikubaka igihugu cyangiritse kikagera ku rwego rudasanzwe, ari byo bibuza amahwemo Wrong agashishikazwa no kwandika icyo ari cyo cyose ku Rwanda.

Niba Fabricius yari afite ubumenyi bwo gusesengura agendeye ku bunararibonye avuga ko afite, byanze bikunze yakagombye kubona imigambi ya Wrong akabona ko hari ibimeze nabi kuri we birimo n'agahinda gakabije.

'Igihugu cyanjye sinshidikanya ko kitarimo guhagarara ku ndangagaciro kivuga ko kigomba gusigasira'. Aya ni amagambo ya Wrong avuga ku nama ya Commonwealth y'i Kigali. Ayavuga yicuza kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ngo rwakire iyi nama. Kuri iyi ngingo, Wrong afite ukuri guke.

Yibeshya gusa igihe avuga ku cyemezo cyo kwakira inama mu Rwanda (Cyangwa se icyemezo cya Guverinoma y'u Bwongereza cyo kohereza abimukira mu Rwanda), ko ari ibimenyetso byo gutsindwa kw'igihugu cye mu gusigasira indangagaciro za Commonwealth.

Niba ari icyo, ibi byemezo birashimangira ibimenyetso by'uko u Bwongereza buha agaciro umubano wabwo n'u Rwanda ndetse n'igihe cyo kubaka umubano ushingiye ku bwubahane kikaba ari iki. Kereka niba Commonwealth hari ikindi ishingiyeho kitari umubano w'ubwubahane hagati y'ibihugu biyigize.

Icyo Wrong agomba gutunga urutoki mu gihe ashaka kwerekana ugutsindwa kw'igihugu cye ku kubungabunga indangagaciro, cyaba ukwanga kohereza abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gutoneka inkovu, u Bwongereza ni kimwe mu bihugu bibiri ku Isi bigikomeje kurwanya inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

Nta gushidikanya ko igihe cyo kuganira kuri ibi bibazo kizagera nk'uko biri mu murongo w'indangagaciro za Commonwealth, mu nama izabera i Kigali cyangwa ahandi mu bihe bizaza. Niba Wrong abishidikanyaho, yakagombye kubaza u Bufaransa uko ukwiyubaha kwa Afurika kwizenguruka.

Hagati aho, Wrong wihaye kubaho ubuzima bwo gusebya u Rwanda, azabona undi musesenguzi udashoboye uzagerageza kongerera imbaraga ibinyoma bye nk'uburyo bwo kumugabanyiriza agahinda yiteye, [akaba] ashobora gukizwa no guhindura imitekerereze ye ku gihugu gihugiye mu kongera kubaka ubuzima bw'abaturage bacyo.

Gushaka kwimenyekanisha kwa Fabricius ni gahunda y'ukwikunda gushingiye ku gukoresha umurwayi ukeneye ubufasha bwihutirwa. Ibi birababaje.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michela-wrong-yiteye-agahinda-gakabije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)