Minisitiri Gatabazi yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2022, ubwo yatangizaga inama yahuje abayobozi mu nzego z'ibanze, minisiteri n'inzego z'umutekano igamije kureba aho Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, igeze.

Yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze baheruka gutorwa, ni yo ya mbere yabahuje kuva ayo matora abayeho.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyi nama igamije ari ukugira ngo abayobozi barebere hamwe aho gahunda z'iterambere ry'ubukungu zigeze n'ibikwiye kuvugurura.

Yagize ati 'Iyi nama yahuje inzego z'ibanze, uturere n'intara na za minisiteri zifite ibikorwa zikora mu turere. Ni iya mbere nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze kugira ngo turebe ku bipimo biri muri gahunda yo kwihutisha ubukungu n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

'Hari ibipimo biri imbere n'ibikiri inyuma, ubu abayobozi ba za minisiteri baganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze ku buryo ibyo bipimo bigomba kwihutishwa, ku byo bagomba guhindura, kuvugurura kuko hari ibipimo byakozwe na gahunda z'uturere zo kwihutisha iterambere.'

Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko bakwiye kubungabunga ibikorwa, bakarinda ibyagezweho aho kureberera imishinga yangirika ngo baceceke.

Ati 'Hari imishinga itangira itarakorewe inyigo neza, hakaba itangira yagera hagati igapfa n'idindira. Hari ibintu bihari byatwaye amafaranga igihugu ariko bidakora icyo bigomba kuba bikora.'

Yakomeje avuga ko iyi mishinga n'ibindi bikorwa byakabaye bibungwabungwa bikabyazwa umusaruro.

Ati 'Ibyo byose biri mu turere abayobozi barahari baricaye barabibona, niba ahantu harubatswe gukorera hoteli ikaba itari gukunda nibahashyire ishuri ariko abana bige. Niba ahantu harubatswe ikigo cy'urubyiruko kikaba kitari gukora nibahashyire isoko cyangwa iduka cyangwa ikindi kintu kizabyara umusaruro ariko amafaranga y'igihugu ntabe yarapfuye ubusa yubaka ibintu bidakora.'

'Hari inzu zishaje zimaze igihe, yari imishinga ya za komine na perefegitura, byose biri mu turere ntacyo bikora ahubwo byaritsemo amavubi kandi bakeneye kubaka ibigo nderabuzima, udukiriro. Ibyo bintu byose bidakora bashobora kubibyaza umusaruro ku nyungu z'abaturage.'

Ku ruhande rw'abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kureba aho bavuye n'aho bagana.

Ati 'Uyu munsi turi kuganira ku bukungu harimo n'ibikorwaremezo. Iyi nama iradufasha kongera gusubiza amaso inyuma turebe aho twavuye, aho tugeze n'aho tugomba kugana.'

'Dusigaje imyaka ibiri ngo tube tugeze mu 2024 hari gahunda ya NST1 biradufasha kongera kwisuzuma no gufata ingamba ku bitaragerwaho dushyiramo ingamba kugira ngo muri uriya mwaka ibyateganyijwe tuzabe twabigezeho.'

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ari byiza kuba inzego zishyiraho imirongo ngenderwaho n'iziyishyira mu bikorwa bakungurana ibitekerezo.

Ati 'Iyi nama turayishimye nk'inzego z'ibanze iyo urebye imikorere n'imikoranire yacu n'inzego zishyiraho imirongo migari, twe usanga inshingano zacu ari ugushyira mu bikorwa iba yashyizweho naza minisitiri.'

'Ubu kuba twahuye n'inzego ziteganya imirongo migari n'izishyiraho ingengo y'imari, kwicara hamwe buri rwego rukareba ibikwiye gushyirwa imbere n'ibyabanza bizatuma imihigo igerwaho.'

Iyi nama y'iminsi ibiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu mu nzego zose.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu, abasaba kuyibungabunga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze aho gahunda yo guhuza ubutaka igeze n'ibikwiye kongerwamo imbaraga
Abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yaburiye-abayobozi-batagaguza-imitungo-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)