Ku Musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza hatashywe ku mugaragaro Ingoro y'Amateka yo Kwigira kw'Abanyarwanda yitezweho gufasha abenegihugu kuvoma ku isoko nzima no gusobanukirwa amateka nyayo y'u Rwanda.
Nyampinga w'Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z'umurage no kumenya amateka y'u Rwanda kugira ngo rukurane umuco wo gukunda igihugu.
Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya aho u Rwanda ruva ndetse n'aho rwerekeza, nk'abayobozi b'ejo hazaza bazavamo abarimu,Abaganga, ndetse n'abandi...