Mu mafoto ihere ijisho umunsi wa 2 w'Amavubi muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi wa kabiri w'ikipe y'igihugu Amavubi muri Afurika y'Epfo aho yagiye gukina na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Ni umukino wo mu itsinda L, ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Mozambique, Benin nayo izaba ikina Senegal.

Mozambique izakirira u Rwanda kuri First National Bank Stadium tariki ya 2 Kamena 2022 saa 18h.

Amavubi yaraye ageze Johannesburg aho acumbitse kuri hoteli y'inyenyeri 4 ya Gold Reef City Theme Park, ni iminota 15 kugira ngo ugere kuri FNB izakira uyu mukino.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nta myitozo iyi kipe yakoze ahubwo yakoze urugendo rwo kunanura amaguru.

Abakinnyi bavuyeyo maze barakaraba maze bafata amafunguro ya saa sita bitegura kujya mu myitozo.

Imyitozo ya mbere yakozwe saa 15h aho yakorewe kuri Chloorko Sundowns, ikibuga ikipe ya Mamelodi Sundowns ikoreraho imyitozo ni iminota 35 uvuye aho ikipe icumbitse.

Meddie Kagere na Rafael York basanze abandi muri Afurika y'Epfo. York ni we wahageze mbere mu ma saa sita ariko ntiyakorana n'abandi imyitozo kuko yasabye ko bamureka akaruhuka ni mu gihe Meddie Kagere yahageze ku mugoroba.

Biteganyijwe ko ikipe izajya ikora imyitozo ni mugoroba gusa, ku wa Gatatu bakaba ari bwo bazakorera imyitozo kuri FNB izakira uyu mukino, iminota 15 uvuye aho Amavubi acumbitse.

Nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo umunsi watangijwe no gukora urugendo rwo kunanura amaguru
Umukozi wo muri Ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'Epfo yifatanyije n'Amavubi
Morale yari yose
Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Afurika y'Epfo
Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel bahanganiye umupira
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Djabel agenzura umupira
Djihad ahanganye na Ruboneka Bosco
Ikibuga cy'imyitozo cya Mamelodi Sundowns, Chloorko Sundowns aho arimo akorera imyitozo
Bizimana Djihad umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino
Umunyezamu Kwizera Olivier ngo ariteguye cyane
Umutoza w'Amavubi, Carlos Alós azaba agiye gutoza umukino we wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mafoto-ihere-ijisho-umunsi-wa-2-w-amavubi-muri-afurika-y-epfo-7847

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)