Muhanga: Abiga muri ACEJ/Karama barasaba ababyeyi kubabwiza ukuri ku mateka ya Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryashinzwe n'ababyeyi rya ACEJ/Karama, barasaba ababyeyi kubabwiza ukuri ku mateka banyujijwemo na Jenoside yakorewe abatutsi. Bavuga ko ibi, byabafasha kwima amatwi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga no kwitwararika muri byinshi bahura nabyo.

Ibyo aba banyeshuri basaba ababyeyi babo, babigarutseho ubwo bibukaga abari abayobozi, abarimu n'Abanyeshuri biciwe muri ACEJ/Karama muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.

Vumiriya Yvone, yiga muri Lev 4 Networking. Avuga ko nyuma y'ibyo yumvise byari bikomeye cyane, ashimira ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatusi. Yemeza ko urubyiruko rukwiye guhabwa ibiganiro byinshi bigamije kwigisha gukomeza guhangana n'abagifite imyitwarire mibi yo gucengeza amatwara mabi y'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati' Numvise amateka ntari narigeze numva ahandi, ariko reka nshimire ingabo za RPA zabohoye Abatutsi bicwaga n'interahamwe n'abandi batandukanye. Urubyiruko rukwiye guhabwa ibiganiro byinshi bishoboka bigamije kwigisha urubyiruko guhangana n'abagifite ingengabitekerezo yatumye Jenoside ibaho, umuturanyi akica uwo baturanye basabanaga amazi bagasangira inzoga n'amata ariko akamwambura abana n'ababyeyi'.

Uwase Gisele, wiga muri iki kigo cya ACEJ mu mwaka wa 4 Networking, avuga ko kuba mu gihugu cyitakibarizwamo amoko bishimishije kuko abantu bose babaye umwe ndetse bakagirana urukundo, kandi bagasenyera umugozi umwe wo kubaho no guhangana n'abagifite ingengabitekerezo. Ashima uko abakiri bato bigishwa uburyo bwo kurwanya abagifite imyitwarire mibi yanaranze rumwe mu rubyiruko rwishoye muri Jenoside, agasaba ababyeyi ko bakwiye kutabeshya abana kuko bo barimo kuvamo mu gihe urubyiruko, abana bahinguka.

Uhagarariye iki kigo mu mategeko, Niyonteze Celestin avuga ko urubyiruko rurimo kurogerwa ku mbuga nkoranyamabaga, bityo hakenewe abandi bo kubereka ko inyigisho zabo zidateze gukoma mu nkokora urubyiruko kuko rwamenye ukuri, bityo amateka mabi atazongera, ko abo bandi ingengabitekerezo bifitemo itagifite umwanya mu mitima y'urubyiruko rw'u Rwanda kuko rwamenye amateka ashaririye basizemo imfubyi, abapfakazi n'imiryango yacitse yakagombye kuba yubaka Igihugu nk'abandi.

Uwatanze ubuhamya, Shyaka Gaspard yavuze ko muri Jenoside wabonaga umugabo w'ibigango yicazwa n'uruhinja yakagombye kuba abyaye ku nshuro ya Gatanu, akavuga ko byari ibihe bibi ariko na none akavuga ko urubyiruko rw'ubu rufite amahirwe, ko kandi rukwiye kugendera kure amacakubiri kuko yatumye abanyarwanda bica abandi.

Yagize ati' Muri Jenoside navuye iwacu i Shyorongi mpungira i Taba ngezeyo nkomeza I Musambira maze nza i Kabgayi. Muri urwo rugendo bakuru banjye bose sinigeze menya aho biciwe, ariko twabonye urwango rwari mu banyarwanda aho umwana muto wakagombye kuba angana n'uwawe ubyaye bwa Gatanu akwicaza ukamere. Byari ibintu bibi cyane, ariko urubyiruko rwacu rufite amahirwe, rukwiye kugendera kure amacakubiri barimo gucengezwamo n'abagifite imitima yo kugarura imyitwarire bari bagifite muri Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Umuyobozi w'Ishuri ry'Ababyeyi rya ACEJ/Karama, Youssuf Bisangabagabo avuga ko ishuri ayoboye riharanira ko abana biga batwara ubumenyi bwo mu ishuri ndetse bakanamenya n'uko bagomba kwitwara mu mateka ababyeyi babo banyuzemo, bityo bakanamenya ko ababyeyi babo bafite ibikomere batewe n'ayo mateka banyuzemo y'amoko n'urwangano na Politiki mbi y'amacakubiri yatumye mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza avuga ko nta mwana ukwiye kuba akibaza impamvu ababyeyi be batamubwira ibyaranze amateka banyujijwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko umwana wabwijwe ukuri ntabwo yajya kwifatanya n'abapfobya Jenoside. Gusa na none, avuga ko bikigoye kuko hari abagifite ibikomere n'intimba kuko biba bigoye cyane ku barokotse bataranabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Kugeza ubu, ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside cyubatswe muri iri shuri kimaze gushyirwaho amazina y'abamaze kumenyekana barimo umuyobozi w'Ishuri, Nyagatare Joseph, abarimu 4 n'abanyeshuri 46, ariko bakaba bagikomeza gushakisha n'abandi bashobora kuba barahiciwe.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abiga-muri-acej-karama-barasaba-ababyeyi-kubabwiza-ukuri-ku-mateka-ya-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)