Urukiko rw'ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Muhanga rwarekuye Padiri Ndikuryayo Jean Paul ushinjwa guhana abana akarengera, rumutegeka kutagera ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace yayoboraga.
Ubuahinjacyaha burega Padiri Ndikuryayo Jean Paul uyobora Ishuri rya St Ignace, Gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri batatu (3) ndetse no guha umwana ibihano biremereye.
Ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Gacurabwenge bwashyikirije Urukiko ikirego gisaba gufunga by'agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul.
Urukiko rwasuzumye impamvu zitangwa n'Ubushinjacyaha ruzihuza n'imyiregurire ya Padiri uregwa ndetse n'Umwunganizi we mu mategeko, Me Twagirayezu Joseph rubihuza n'ibikubiye mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.
Urukiko rusanga kuba abana bashinja Padiri ko yabakubise bakagira imibyimba ku mubiri nk'uko amafoto yafashwe ku matako abigaragaza, bikanashimangirwa na raporo ya Muganga ndetse na Padiri ubwe akabyemera.
Rurasanga kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yarandikiye Urukiko asaba kumwishingira kandi akaba yujuje ibisabwa rudashidikanya ko ari inyangamugayo.
Rwanzuye ko nubwo hari impamvu zikomeye kandi zari zikwiriye gutuma Padiri Ndikuryayo Jean Paul uregwa akekwaho ibyaha akurikiranyweho, ariko kandi akaba agomba gufungurwa by'agategatenyo akagira ibyo ategekwa kubahiriza.
Urukiko rutegetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul arekurwa by'agategatenyo agakomeza gukurikiranwa adafunzwe.
Rwategetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul ahita afungurwa nyuma y'isomwa ry'iki cyemezo.
Padiri Ndikuryayo Jean Paul agomba gutura i Kabgayi muri Eveché mu rugo Rukuru rw'Umwepiskopi we no kudakandagira mu kigo cya Collège St Ignace kugeza uyu mwaka w'amashuri turimo urangiye.
IVOMO:Umuseke