Mukansanga yongeye kwandika amateka muri ruhago..,Ari mu bagore bazasifura igikombe cy'Isi cy'abagabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere mu Gikombe cy'Isi cy'Abagabo hagiye gusifuramo abagore nyuma y'uko mu cy'Afurika cy'abagabo cyabereye muri Cameroon na cyo cyagaragayemo bwa mbere umugore akaba uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

Amakuru y'uko Mukansanaga Salima Rhadia azasifura mu gikombe cy'Isi cy'abagabo kizabera muri Qatar, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ubwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) yashyiraga hanze urutonde rw'Abasifuzi bazasifura igikombe cy'Isi.

Uru rutonde ruriho 36 bo hagati ndetse na 69 bo ku rughande ndetse n'abandi 24 bazifashishwa mu gusesengura amashusho [ibizwi nka VAR].

Muri aba bo hagati harimo ab'igitsinagore batatu barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n'Umufaransakazi Stephanie Frappart.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina yavuze ko aba basifuzi batoranyijwe hagendewe k'ubunyamwuga bwabo ndetse n'uburyo bigaragaje muri uyu mwuga wo gusifura ku rwego rw'Isi.

Mukansanga yabaye umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika
Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi
Umufaransakazi Stephanie Frappart



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Mukansanga-yongeye-kwandika-amateka-muri-ruhago-Ari-mu-bagore-bazasifura-igikombe-cy-Isi-cy-abagabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)