Iyi filime yayobowe kandi yandikwa n'Umunyamerikakazi Alanna Brown, yasohotse mu 2021.
Ishingiye ku nkuru mpamo z'abagore bane bahuye mu gihe cya Jenoside mu 1994, bihisha ahantu hamwe babana mu buzima bugoye bwagejeje kuba nk'abavandimwe.
Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wakinnye muri iyi filime yitwa Annick, yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko iyi filime izagaragara mu bihugu 191 mu ndimi 92.
Yavuze ko iyi filime igiye kwerekanwa 'mu gihe Abanyarwanda turi mu minsi 100 yo Kwibuka miliyoni y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.
Uyu mukinnyi wa filime wabigize umwuga, yavuze ko inkuru y'iyi filime yubakiye ku cyizere, kudaheranwa n'agahinda, ubucuti no gukira ibikomere.
Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kuvuga inkuru z'ibyabaye muri Jenoside 'kugira ngo abatuvuyemo batazigera bibagirana n'abarokotse' kandi 'abaharaniye amahoro dufite uyu munsi ntibahweme'.
Umuhire yifurije buri wese kugira imbaraga zo gukomera nk'abagore bo mu Rwanda barenze ibikomere, bagahagurukira kubaka igihugu cyiza 'na sosiyete ntewe ishema no kwita mu rugo'. Ati 'Ndabashimira cyane. Dufite abagore benshi bo kurebereraho.'
Tress Of Peace yakiniwe mu Bwongereza no muri Amerika. Kuva yasohoka yahataniye ibihembo mu maserukiramuco arimo Africa International Film Festival, American Black Film Festival na Santa Barbara International Film Festival .
Alanna Brown wanditse 'Trees of Peace' yanayoboye filime 'Blind Spottting' igice cya mbere, 'Grave Hill Cj Ent' n'izindi.
Eliane Umuhire uri mu bakinnyi b'imena ba 'Trees of Peace' igaruka kuri Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
Ubwo yatangiraga gukora filime 'Trees of Peace', Alanna Brown yavuze ko azayishoramo ibihumbi 400$ n'ibihumbi 800$
Â
Netflix yavuze ko ku wa 10 Kamena 2022 izatangira kwerekana filime 'Trees of Peace'