Ngoma:Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira yatorotse asiga yanditse urwandiko rurimo amagambo akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyandiko yanditswe n'uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w'aba babikira witwa Religieuses de l'Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Ati 'By'umwihariko uburezi nahigiye ndetse n'ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w'Intara ndetse n'abandi babikira bose.'

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Ati 'Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk'igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n'amateka.'

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w'Ababikira, yitabaje Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry'uyu mukobwa ukomoka muri DRC witeguraga kuba umubikira, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi ahagana saa mbiri (08:00').

Uyu muyobozi w'aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n'ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutangira gushakisha uyu mukobwa no gukora iperereza ku cyaba cyatumye abura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildephonse, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y'ibura ry'uyu wendaga guhabwa Ububikira bayamenye ariko ko nta birambuye bayafiteho.

Yagize ati 'Amakuru twarayamenye ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.'

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z'abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n'ubuyobozi bw'iki kigo cy'abihayimana.

Furaha Florence Drava wabuze



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunye-Congo-wendaga-guhabwa-Ububikira-yatorotse-asiga-yanditse-urwandiko-rurimo-amagambo-akomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)