Ni iki cyihishe inyuma y'uruzinduko rwa Depite Rosa Lund uzitabira CHOGM mu rugo rwa Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Victoire Ingabire uyu mu Depite yamusuye iwe mu rugo ruherere i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ntiharamenyekana icyo Depite Rose Lund yaganiriye na Victoire Ingabire ariko nyuma yo gusurwa, Madame Victoire Ingabire abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye uno mu depite kuba yaje ku musura iwe mu rugo.

Depite Rose Lund ni umwe mu bazitabira inama ya CHOGM .Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko bishoboka ko hari n'abandi banyapolitikike biganjemo abadepite bo ku mugabane w'i Burayi bazitabira CHOGM bazasura Victoire Ingabire iwe mu rugo.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mudepite asanzwe ari inshuti ya Victoire Ingabire bari basanzwe baziranye ubwo yari agikorera politiki ku mugabane w'uburayi mbere y'uko aza mu Rwanda mu 2010.

Thank you to @RosaLundEl a Member of the Danish Parliament and her team for visiting me at my house here in Kigali, today. We discussed about the social, economic and political situation in #Rwanda. pic.twitter.com/vPL00IEcGo

â€" Victoire Ingabire (@VictoireUmuhoza) May 20, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iki-cyihishe-inyuma-y-uruzinduko-rwa-Depite-Rosa-Lund-uzitabira-CHOGM-mu-rugo-rwa-Ingabire-Victoire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)