Niyonzima Olivier Seif yarababariwe ariko hari ibyo atujuje - Perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko Niyonzima Olivier Seif wari wahanwe kubera imyitwarire mibi yababariwe ndetse ko mu minsi ya vuba azagaruka mu ikipe y'igihugu, gusa ngo ari ibyo ataruzuza ari yo mpamvu atahamagawe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n'abandi kuko bahagurutse ataraza.

Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."

Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.

Aganira n'itangazamakuru ku munsi w'ejo, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko hari ibyo atujuje ari yo mpamvu atahamagawe.

Ati "Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde ni uko hari ibyo atujuje kandi ntabwo twinjira mu nshingano ze. Ntabwo ari muri siporo tutagira imbabazi. Rwose byararangiye yarababariwe nta kindi kibazo kirimo.'

Niyonzima Olivier Seif ntabwo yagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye azifashisha mu mikino y'umunsi wa mbere yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 aho azakina na Mozambique na Senegal.

Seif yahawe imbabazi ariko ngo hari ibyo ataruzuza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yarababariwe-ariko-hari-ibyo-atujuje-perezida-wa-ferwafa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)