Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri RDC, bigwa mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze no mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera bikomeretsa abaturage byangiza n'ibyabo.
Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Gasana yasuye abaturage abizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi. Yabasabye kumva batuje no kutagira ikibarangaza ngo kibateshe kwikorera ibyabo.
Yagize ati "Ntirengagije ko ku munsi w'ejo hari ibisasu byaguye hano mu Kinigi, ibindi bigera mu Murenge wa Nyange, ibyo byari biturutse ku butaka bw'ikindi gihugu, Ngirango icyo nk'u Rwanda cyakozwe ni ukuvugana n'icyo gihugu mukabereka muti ibi bintu ntibisubire kuko aho abanyarwanda tugeze, twe turangariye iterambere, ntawe ukwiye kongera kuturangariza mu mutekano mucye.
Yakomeje agira ati "Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano wacu zirahari, uruhare rwa buri wese ahangaha rurahari, araruzi, ntabwo dushobora kwemerera uwo ari we wese ko yaduhungabanyiriza umutekano cyangwa ko yakongera gutuma abaturage bacu bakuka umutima".
Minisitiri Gasana yihanganishije kandi ab'ibisasu byaturutse muri RDC byagizeho ingaruka, abarema agatima ababwira ko ubuyobozi buzababa hafi mu mugambi wo kubarinda ko basubira inyuma mu iterambere.
Ati "Abo byagizeho ingaruka hari umwana w'umukobwa ngira ngo byagizeho ingaruka kurusha abandi, hari inzu z'abaturage byangije, nk'ubuyobozi hari ukubafata mu mugongo, kubafasha kugira ngo hatagira usubira inyuma aho yari ageze mu iterambere, ariko muri rusange turababwira ko ibi bitari busubire kandi ngira ngo ku rundi ruhande na bo barabibonye ibi ntabwo biri busubire".
"Ibi ntihagire uwo birangaza nk'aho ari ikibazo kindi, nta kibazo kindi gihari turebe ibikorwa byacu by'iterambere. Abandi batekereza ko bashobora guhungabanya umutekano w'igihugu izo ni inzozi rwose".
Abaturage bavuze ko ari ubutumwa bwiza bahawe kandi bubahumuriza bakumva batekanye bityo bagakora ibikorwa byabo bashishikaye.
Kugeza ubu Ingabo z'u Rwanda (RDF), zasabye ibisobanuro ku ntandaro y'ibi bisasu byaturutse muri Congo bikagwa mu Rwanda.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko umutekano umeze neza aho ibisasu byatewe, ndetse ko abayobozi b'u Rwanda na Congo bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.
Yagize ati 'Ibintu ni ibisanzwe mu duce [ibisasu byatewemo] kandi umutekano urizewe. Abakomeretse bari kuvurwa mu gihe abayobozi bari kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse [rikozwe na] EJVM, kandi abayobozi b'u Rwanda bari gukorana na bagenzi babo bo muri RDC kuri iki kibazo.'
Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n'ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare. Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n'inzobere z'abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo Muryango.