Asobanura uko yafashwe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Muganga yafashwe ubwo yari aje gukora ikizamini yitwaje uruhushya rw'uruhimbano
Yagize ati :' Muganga yaje ahari kubera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga ari ku rutonde rw'abagomba gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto icyiciro cya 'A'. Ubwo yaragezweho gukora abapolisi bamwatse uruhushya rw'agateganyo ngo basuzume niba yujuje ibyangombwa bimwemerera gukora ikizamini, basuzumye neza basanga uruhushya afite ari uruhimbano, niko gufatwa arafungwa.'
Akimara gufatwa yavuze ko mu mwaka wa 2015 yakoze ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo ariko ntiyarwandikisha ngo aruhabwe, nyuma yaje kubona ko rwataye agaciro kandi akeneye gukorera urwa burundu niko kwigira inama yo gushaka ubimufashamo yegera umwarimu wigisha abanyeshuri bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga witwa Hategekimana waje kumusaba ibihumbi 30 Frw ngo amufashe kumushakira uruhushya rw'agateganyo agendeye kuri rumwe yakoreye mu mwaka wa 2015.
SP Twizeyimana yongeyeho ko abapolisi koko basuzumye basanga yarakoreye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo mu mwaka wa 2015 ariko ntiyarwandikisha.
Yasoje agira inama abantu bose bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga guca mu nzira zemewe bakazikorera.
Yagize ati : ' Amategeko n'amabwiriza agenga itangwa ry'impushya zo gutwara ibinyabiziga arasobanutse kandi kubona izo mpushya ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese wujuje ibisabwa, iyo wishoye mu guhimba ibyangombwa cyangwa gutanga amafaranga ya ruswa uba ukoze icyaha gihanwa n'amategeko harimo n'igifungo cy'igihe kirekire.'
Muganga yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, ngo hakurikizwe amategeko mu gihe ibikorwa byo gushakisha uriya mwarimu wamufashije guhimba ibyangombwa bigikomeje.
Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha
Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.