IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.
Ishami rya Polisi y'u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by'uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru
Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.
Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy'aka kabari
Polisi yagobotse izimya uyu muriro
Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y'uko aka kabari gafashwe n'inkongi y'umuriro
Bauhaus ni akabari kazwiho kugira igisope gikurura abakiri bato n'abakuru
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-akabari-ka-bauhaus-kafashwe-n-inkongi-amafoto