Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022,nibwo uyu murambo wagaragaye mu mukingo mu gace kazwi nka Rwarutabura.
Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu musore ashobora kuba yari umumotari kuko basanze hafi y'umurambo we hari Casque.
Byiringiro Innocent yagize ati 'Ni umumotari bishe kuko no hafi ye hari Casque gusa ntituzi niba na moto bayimwibye.'
Ubuyobozi n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Nyamirambo babwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro ya Nyakwigendera.
Polisi n'abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bajyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ujye gupimwa.