Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we batandukanye nyuma yo kubagabanya imitungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke kivuga ko aba bombi bari bamaze iminsi mu manza bikaba bikekwa ko uyu mugabo yivuganye umugore we witwa Niyonsaba nyuma y'uwanya muto bamaze kugabanywa imitungo.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo umuhesha w'inkiko witwa Runyambo Christian yari amaze kubagabanya imitungo ndetse amaze no gukora raporo y'uko iki gikorwa cyagenze, nibwo umugabo wa nyakwigendera yamusanze afite umuhoro aramutema ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo yahitanye uwari umugore we bari barabyaranye abana batatu uretse ko bari bamaze igihe batabana kubwo kunanirwa kumvikana.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-batandukanye-nyuma-yo-kubagabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)