Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero ku mupangayi we n'umukunzi we yitwaje umuhoro akabakomeretsa.
Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi, uyu mugabo wakodeshaga amazu i Port Harcourt, muri Nigeria, ngo yibasiye umudamu witwa Comfort n'umukunzi we, Stanley Nwagadi, yitwaje umuhoro kubera gushaka gusambanya uyu mugore akamwangira.
Uyu mugabo wakodeshaga amazu yashinjwe kugirira irari uyu mugore witwa Comfort wakodeshaga inzu ye no kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari kumwe n'umugabo "w'umushomeri" atunze mu rugo rwe.
Comfort ari mu bitaro,yavuze ko havutse impaka ubwo yafuraga imyenda ye hanyuma akayanika ku mugozi wari mu rugo, maze nyir'inzu na we babanaga mu gipangu, arayanura.
Yavuze ko igihe yajyaga gufata iyo myenda,nyiri inzu yatangiye kumutuka, agira ati: "aho kugira ngo umugabo agutunge mu rugo,umwihambiraho."
Nk'uko Comfort abitangaza ngo umukunzi we yumvise ayo magambo ya nyirinzu witwa Alabo maze habaho guterana amagambo hagati yabo.
Yavuze ko ayo makimbirane yatuje ubwo we n'umukunzi bombi bavaga mu rugo ariko mu gutaha basanze Alabo yabateze yatyaje umuhoro.
Comfort yavuze ko bakimara kwinjira mu rugo ai kumwe n'umukunzi we, uyu mugabo yabirutseho afite umuhoro amutema inshuro nyinshi.
Yongeyeho ko Stanley yarwanye no kumutabara nyuma yo kumva induru ye, na we yatemwe mu mutwe n'ukuboko mbere y'uko ukekwaho icyaha ahunga.
Bwana Stanley Nwagadi, yasabye ko nyir'inzu yatabwa muri yombi agakurikiranwa. Ubuyobozi bwa polisi ya leta ya Rivers bwemeje ko nyirurugo yahunze, ariko bemeza ko azafatwa agshyikirizwa ubutabera.