Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n'Iterambere by'Umunyafurika, Ishami ry'u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda),ufite gahunda yo guhangana n'igwingira rikomeje kuvugwa hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga uteganya gukora.
Uyu muryango uvuga ko ikibazo cy'imirire n'iri gwingira ryibasira Afurika kandi iri hajuru ku bijyanye n'ubuhinzi giterwa n'imyumvire mibi y'abatuye uyu mugabane.
Mu kiganiro bagiranye na Radio Rwanda,abagize uyu muryango bavuze ko kwibohora kwa Afurika ku bijyanye n'imirire mibi n'igwingira bihera ku guhindura imyumvire ndetse no gufatanya.
Abajijwe impamvu ikibazo cy'imirire mibi kidakemuka muri Afurika kandi ari umugabane ukorwamo ubuhinzi cyane,Hon. Nyiramadirida Fortunée yahishuye ko impamvu nyamukuru y'iki kibazo ituruka ku myumvire.
Ati "Ikibazo ni imyumvire.Ibiryo byo birahari ntitubishidikanyaho kandi n'ibirwanya iyo mirire mibi ntabwo ari ibihenze.Niyo mpamvu dushyire imbaraga mu kubaka uturima tw'igikoni ngo haboneke izo mboga.Niyo mpamvu haterwa ibiti by'imbuto ngo ziboneke zunganire imirire.
Niyo mpamvu dukora ubukangurambaga ngo "umwana uvutse agomba kugaburirwa gute?,umugore utwite agomba kurya gute twese tubigizemo uruhare?>"
Yakomeje avuga ko akenshi hari abantu bajya mu mirimo mu gitondo bakagaruka saa kumi n'ebyiri ntibite ku bana basize mu rugo uko bararya.
Yakomeje ati "Muri urwo rugendo rwo kwibohora,icyo dusaba n'ukugira ngo iyo myumvire ihinduke.Uvuge uti "ndakora ariko nibuke gutegura ibituma umubiri umera neza."
Hon. MUSONI Protais,Umuyobozi wa Pan Africa Movement yagize ati "Iteka ibisubizo by'ibibazo dufite biba biri muri twe, abanyafurika nitwe ubwacu tugomba guharanira uburenganzira n'agaciro kacu, 'kuko turi abantu nk'abandi nubwo bamwe bibwira ko baturusha agaciro.
Avuga ku kugwingira,Hon. MUSONI Protaisyagize ati "ikibazo cyo kugwingira n'ikibazo kidindije afurika,icya mbere aho uri tanga urugero kugira ngo utagira abagwingira.Icya kabiri cengeza imyumvire y'imirire.
Kera ibintu biri henshi,twagendaga dusaruza henshi ariko ubu ngubu ntibigishoboka.Amapera,amanazi,inkeri za gaperi.Urugo rwose ugezemo bakaguha amata.Icyo gihe nta mwana washoboraga kugwingira kuko twari tukiri bamwe,umwana w'undi ari uwawe.Bisa nk'ibihindutse ubu,umwana n'uwo muri uru rugo gusa.Twagira intekerezo gute hakabaho igaburo ry'umudugudu?,ku buryo abantu bajya bamenya ngo n'uriya mwana n'uwacu aribyo twatangiye za Gatsibo,dutange amata abana banywe.Ibyo abantu bakaba umusemburo ngo bibe."
Yakomeje avuga ko hakwiriye kwigishwa impinduramitekerereze umuntu akamenya ko umuntu natarya indyo nziza atazagwingira gusa ku mubiri gusa ahubwo no mu Bwonko ariko bizagenda.
Pan African Movement yavuze ko igiye gushyira imbaraga muri ubwo bukangurambaga mu gihe cy'umwaka kandi bikaganirwa buri gihe kugira ngo ikibazo kibe cyavuka.
Uyu muryango wavuze ko ugiye gushyira kandi imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwinjira mu buhinzi kandi babukora kinyamwuga aho witeguye gushinga amatsinda "Clubs" yita ku buhinzi mu mashuri ku buryo umwana azajya atekereza ati "Iwacu barashonje kuko bahinga nabi,ngiye kwiga ubuhinzi",aho kwiga ubuhinzi kuko umwana yabuze icyo yiga.
Buri mwana tariki ya 25 Gicurasi,haba "Umunsi wo kwizihiza kwibohora kw'Afurika ndetse n'uyu mwaka urateganyijwe aho hazarebwa uko Afurika yakwibohora ku kutagira ibiribwa bihagije n'imyumvire iganisha abantu mu bukene.