Mu butumwa Perezida Sall yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi aho yagiranye nabo ibiganiro kuri telefoni, bigamije gushaka umuti ku kibazo kimaze iminsi hagati y'ibihugu byombi.
Yagize ati 'Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro byo kuri telefoni twagiranye ejo hashize n'uyu munsi mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati ya RDC n'u Rwanda.'
Perezida Sall kandi yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by'ubuhuza, ati 'Ndasaba ko Perezida Lourenço wa CIGL gukomeza inzira y'ubuhuza iganisha muri iki cyerekezo [cyo gushaka amahoro hagati y'impande zombi].'
U Rwanda na RDC bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano, aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ifata nk'uwiterabwoba, ukaba ukomeje kugaba ibitero mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.
Ibi byatumye Congo ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zajyaga mu mijyi itatu yo muri icyo gihugu.
U Rwanda ruhakana ibyo gushyigikira M23 ahubwo rugashinja Ingabo za Congo, FARDC, kwifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDRL wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ukinafite uwo mugambi.