IRMCT yemeje ko Mpiranya yapfuye tariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.
Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bashakishwaga bari barakorewe impapuro z'ibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), ku ruhare rwe muri Jenoside.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya ari intambwe ikomeye.
Ati 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'
Yakomeje agira ati 'Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'Umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure no kumva ko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.'
IRMCT yatangaje ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya byaturutse ku iperereza ryakorewe ku magufa ye byatanzwe n'Ikigo cyo mu Buholandi gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute).
Serge Brammertz yavuze ko batazahwema gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n'icyo cyaha ndengakamere.
Ati 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane."
"Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'
Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR mu 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.
Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara.
By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.
Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.
Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari naho yabaga kugeza apfuye.
IRMCT ivuga ko kuba Mpiranya yari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be.
Mpiranya abaye uwa kabiri mu minsi ya vuba bimenyekanye ko amaze igihe apfuye mu gihe yashakishwaga na IRMCT ku byaha bya Jenoside. Muri Gicurasi 2020 nabwo yatangaje ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w'Ingabo muri Guverinoma y'Abatabazi, wapfuye muri Kanama 2000 muri Congo aho yari yarahungiye.