Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bavuga ko bimwa udukingirizo n'abajyanama b'ubuzima bikabaviramo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye dore ko ngo bamwe nta bushobozi baba bafite bwo kujya kutugura mu baducuruza.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyo rugiye gusaba udukingirizo tw'ubuntu mu Bajyanama b'ubuzima babwirwa ko ntaduhari cyangwa ko hasigaye ducye, abananiwe kwifata bikabaviramo gukora imibonano idakingiye.
Ibi ni bimwe mubyo uru rubyiruko rwatangaje tariki 20 Gicurasi 2022 mu Kiganiro Urubuga rw'Abaturage n'Abayobozi gitegurwa n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press.
Sibomuremyi Daniel wo mu Kagari ka Mubuga yaravuze ati 'Nta na rimwe ndajya gusaba agakingirizo ku mujyanama w'ubuzima ngo akampe kuko buri gihe uko ngiye ambwira ko hasigaye ducye two guha abashakanye, ubundi akambwira ko ntaduhari. Kubera gukorera aho ubu maze gutera inda abyiri abakobwa batandukanye.'
Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo
Nyiraminani Annociata wo mu Kagari ka Kamushenyi nawe ati 'Umujyanama w'ubuzima se yakaguha? Wapiii baduha abagabo cyangwa abagore bafite abo bashakanye urubyiruko rukaviramo aho nuko nyine ugasanga umuntu arakora imibonano idakingiye akarwara indwara zandurira mu mibonano cyangwa se agatwara inda atifuzaga.'
'Hashize amezi abiri tujya ku Kigo Nderabuzima bakatubwira ko nta dukingirizo duhari'
Umujyanama w'Ubuzima, Dusabimana Patricie
Dusabimana Patricie, umujyanama w'ubuzima mu Kagari ka Murama mu Mudugudu wa Rwarubuguza, yavuze ko iyo udukingirizo duhari duhagije aduha n'urubyiruko ariko kandi ngo iyo tudahagije aduha abashakanye gusa.
Yagize ati 'Kwa muganga muri iyi minsi ubukingirizo ntibukiboneka. Hashize nk'amezi abiri tujya ku Kigo Nderabuzima cya Kisaro bakatubwira ko twabuze. Ubundi twarabuzanaga bakatwegera tukabubaha[â¦]nyine iyo duhari duhagije n'urubyiruko turaruha, ariko iyo dutahagije duha abashakanye gusa.'
'Ndashaka kwisayidira mpa mituelle'
Uyu mujyanama w'ubuzima avuga ko iyo urubyiruko ruje kumusaba udukingirizo rufite imvugo rukoresha. Ati 'Araza nyine akambwira ngo ndashaka kwisayidira mpa mituelle ngahita menya ko ashaka agakingirizo naba ngafite nkakamuha.'
'Abajyanama b'ubuzima batwihera abadukoresha nk'uburyo bwo kuboneza urubyaro'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, yemeranya n'urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye.
Yagize ati 'Abajyanama b'ubuzima batwihera ababyeyi bagiye kuboneza urubyaro ku buryo urubyiruko rutabibonamo. Turimo gutekereza uburyo rero mu matsinda y'urubyiruko mu makomite y'urubyiruko twashyiramo abantu bameze nk'abajyanama b'ubuzima b'urubyiruko[â¦]ariko nanone tukabatoza n'ibindi biganiro bazajya babwira urubyiruko hagamijwe ko izi nda zitifuzwa zigabanuka.'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade
Ikifuzo cy'urubyiruko rwo mu Murenge wa Kisaro nuko Minisiteri y'Ubuzima yashyiraho ahantu habugenewe 'Kiosque' by'umwihariko ahahurira abantu benshi hagashyirwa udukingirizo ku buryo ugashaka akabona.
Hashize amasaha 72 twifuje kumenya icyo Minisiteri y'Ubuzima 'Minisante' ivuga kuri iki kibazo cy'ibura ry'Udukingirizo mu Murenge wa Kisaro, ariko ntibyadukundiye.
Twoherereje umuvugizi wa Minisante ubutumwa kuri 'Whatsapp' bukubiyemo ibibazo twifuzaga kumubaza kuri iki kibazo arabusoma ntiyadusubiza, tumuhamagaye, avuga ko ari butuvugishe turategereza turaheba mu. Ubu hashize amasaha 72 dusabye amakuru.
Igihe cyose Minisante izagira icyo idutangariza kuri iki kibazo tuzakibagezaho.
Â
The post Rulindo: Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye appeared first on IRIBA NEWS.