Aba banyeshuri kandi bishimiye uburyo u Rwanda rwabashije gusigasira amateka binyuze mu kuyahererekanya n'urubyiruko ubu rukaba ari isomo ryiza ry'uburyo abantu bashyize hamwe bagera ku iterambere byihuse.
Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2022, ubwo abo muri Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Kigali bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango watangijwe no gusura Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko usorezwa ku cyicaro cya UNILAK i Kigali.
Uhagarariye abanyeshuri mpuzamahanga muri UNILAK Ishami rya Kigali, Prince Fobay, yatangaje ko yatunguwe n'uko yasanze u Rwanda.
Yagize ati "Namenye Jenoside yakorewe Abatutsi bwa mbere ndi iwacu muri Liberia ubwo narebaga filime yitwa 'Sometimes in April'. Nari nzi ko ibyari muri iyo filime byabaye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, ariko sinari nzi ko ari mu Rwanda."
Yakomeje agira ati "Ubwo nendaga kuza mu Rwanda natangiye gushaka amakuru aherereye kuri internet nza kumenya ko ibyo nabonaga kuri televiziyo byabereye mu Rwanda."
Prince yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda yatewe ishema n'uko yarusanze.
Ati "Ni ibintu bitangaje kubona iki gihugu cyari mu bya mbere bidatekanye muri Afurika, ubu kigeze ku rwego rwo guteza imbere uyu mugabane biciye mu burezi.'
Yasoje ashimira ubuyobozi bwa UNILAK bukora uko bushoboye ngo bwigishe abanyeshuri by'umwihariko abaturuka hanze y'u Rwanda amateka yaranze igihugu.
Ati 'Twabashije gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, twahuye n'abatangabuhamya b'ukuntu ubutabera bwatanzwe nyuma ya Jenoside, ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu twasuye Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko aho twigiye ko u Rwanda rwagize intwari zabohoye abaturage zinagarura amahoro mu gihugu.'
Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko iyi kaminuza isanzwe ifasha abanyeshuri mpuzamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ibi bifasha mu buryo bwagutse urubyiruko rwo muri Afurika kubera ko uko bagenda baza ni ko basobanukirwa u Rwanda n'ibyarubayeho bityo iyo basubiye iwabo batubera abavugizi.'
Dr. Ngamije yanagaragaje ko UNILAK itangira mu 1997 byari akazi katoroshye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Leta y'u Rwanda yabafashije kugarurira icyizere abana bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibafasha kwiga amashuri ya kaminuza biciye muri FARG.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku mashami yose ya UNILAK uretse irya Rwamagana biteganyijwe ko kizaba muri Kamena 2022.